Panorama Sports

Abakandinda batatu bari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino, bagiye guhatana mu matora ateganyijwe mu ntangiriro za 2027 yo kuoyobora iri shyirahamwe.

FIFA yemeje ko yakiriye abakandida babiri bifuza kuzahatana na Gianni mu matora y’uyu muryango ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027 i Rabat muri Maroc. Aba ni umunya-Burayi uyobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa [FFF], Philippe Diallo, na Kohzo Tashima ukomoka mu Buyapani.

Kohzo wahoze ayobora Ishyirahamwe rya Ruhago iwabo ubu akaba ari umuyobozi w’icyubahiro waryo, azaba ahagarariye Umugabane wa Aziya muri aya matora.

Aya matora azabera mu nteko rusange ya 77 ya FIFA, aho agiye kuba Gianni Infantino afitanye ikibazo n’abanyaburayi, bishoboka ko kumutora bitazaborohera cyangwa se bishobora kuba bitanabarimo.

Biteganyijwe ko ku wa 18 Gashyantare 2027 aribwo abashaka kwiyamamaza bose bazaba bamaze gutanga ibisabwa byose, kugira ngo Kandidatire zabo zemezwe bidasubirwaho.

Gianni Infantino
Philippe Diallo
Kohzo Tashima

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *