Abaturage bo mu Karere ka Huye barasabwa kugira uruhare rugaragara mu gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kurengera abarigiriwe no gufasha abafite ubumuga guhangana n’imbogamizi bahura na zo mu buzima bwa buri munsi.
Ubu butumwa bwatangiwe mu gikorwa cya Siporo Rusange cyabereye mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, cyitabirwa n’abaturage bo mu byiciro bitandukanye, barimo n’abafite ubumuga.
Abayobozi n’abahagarariye abafatanyabikorwa bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko kubaka umuryango utekanye kandi udasiga inyuma abafite ubumuga bisaba uruhare rwa buri wese, cyane cyane mu kumenya ibibazo bahura na byo no kubafasha kubishakira ibisubizo.
Uhagarariye Umuryango wa SOS Children’s Villages mu Ntara y’Amajyepfo, Mutabazi Edouard, yavuze ko abafite ubumuga badakwiye kwirengagizwa, ahubwo ko bakwiye gushyigikirwa kugira ngo babashe kwitabira ibikorwa by’imibereho myiza n’iterambere kimwe n’abandi.
Yagize ati: “Abafite ubumuga bahura n’imbogamizi zitandukanye mu buzima bwa buri munsi, bityo bakwiye kwitabwaho no gushyigikirwa. Dukwiye kumenya inzitizi bahura na zo, tugafatanya kuzishakira ibisubizo kugira ngo na bo babashe kwitabira ibikorwa bitandukanye by’imibereho myiza n’iterambere.”
Ku bijyanye no gukumira ihohoterwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Aline Umutoni, yasabye abaturage kugira uruhare mu kurirwanya aho kurirekera inzego za Leta n’imiryango ifatanya na zo gusa.
Yashimangiye ko guceceka igihe umuntu abonye cyangwa amenye amakuru y’ihohoterwa bishobora gutuma rikomeza, asaba abaturage gutanga amakuru no gufasha abarikorewe kugera ku butabazi bukwiye.
Yagize ati: “Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni inshingano ya buri wese. Turasaba abaturage kudaceceka igihe babonye ihohoterwa, ahubwo bakagira uruhare mu kurikumira no kurengera abarikorerwa, cyane cyane abagore n’abana.”
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko Siporo Rusange itabafasha gusa gukora imyitozo ngororamubiri, ahubwo inabaha umwanya wo kuganira ku bibazo bireba imibereho y’umuryango no kumenya uko bagira uruhare mu kubikemura.
Muri ibyo bibazo harimo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurengera abana no kubaka umuryango wita ku bafite ubumuga, ubafasha kwikura mu nzitizi zibabuza kugira uruhare mu mibereho n’iterambere ry’abaturage.
