Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakozi bo mu bigo byigenga bicunga umutekano barakarishya ubwenge kunoza serivisi

Abakozi bagera kuri 800 bo mu bigo byigenga bicunga umutekano nibo batangiye guhugurwa ku kwakira neza ababagana, gusaka abantu n’imitwaro yabo, gusaka imodoka, gusuzuma imyirondoro y’abantu, gutahura abanyabyaha n’ibindi bitandukanye.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, aya mahugurwa yatangiye ku wa 17 Gashyantare 2020 ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, agabanyije mu byiciro 10, buri kiciro hahugurwa abakozi 80 baturutse mu bigo 10. Ikiciro kimwe kizahugurwa iminsi itanu hahite haza ikindi kugeza amahugurwa asojwe. Ibyiciro 10 bizarangira hamaze guhugurwa abakozi 800.

Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa n’iterambere muri Polisi y’u Rwanda yavuze ko hazahugurwa abakozi b’ibigo 10 mu gihe mu Rwanda habarirwa ibigo 17, ariko bose bazagerwaho bagahugurwa. Yavuze ko byose biri mu murongo wo kugira ngo abakozi barusheho kunoza imikorere no gukora kinyamwuga.

CP Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwateguye aya mahugurwa ndetse n’ubuyobozi bw’ibigo byigenga bicunga umutekano kuba baragize ubushake bwo kongerera ubushobozi abakozi ndetse bakanabohereza guhugurwa.

Yagize ati  “Muri iki gihe abanyabyaha bakora ibyaha mu buryo butandukanye,  mu mayeri menshi bigaragara ko bahuguwe, niyo mpamvu natwe tugomba guhora twihugura tukababa imbere. Abakozi mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano bakamenya gusaka abantu n’ibintu, gutahura umunyacyaha, kumenya gusuzuma imyirondoro y’umuntu ndetse no kwakira neza ababagana n’ibindi bitandukanye.”

Yakomeje avuga ko Polisi yiyemeje kuba hafi ibigo byigenga mu gucunga umutekano kandi izakomeza kubaba hafi kuko bose batahiriza umugozi umwe wo gutuma igihugu gihora ku isonga mu mutekano.

Ati: “Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuzavugurura integanyanyigisho y’amasomo ajyanye n’akazi mukora kugira ngo murusheho kunoza imikorere.  Ndasaba abahugurwa kuzakurikira neza ibyo bigishwa ntibizabe amasigaracyicaro kugira ngo nabo bazabashe kuzahugura abandi.”

Alexis Ruterere, Umuyobozi wungirije mu ihuriro ry’ibigo byigenga bicunga umutekano mu Rwanda, yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo ihora iharanira ko abakozi bo mu bigo byigenga bicunga umutekano bahora biyungura ubumenyi.

Yagize ati:  “Guhugurwa namwe ni nko kuvoma ku isoko idakama kubera ubumenyi n’ubunararibonye mufite mu bijyanye no gucunga umutekano. Ubumenyi tuzavoma hano buzadufasha kunoza imikorere yacu.”

Yakomeje avuga ko amahugurwa ari mu murongo mwiza wo kuzamura urwego rw’ibigo byigenga mu gucunga umutekano, bakava mu gucunga umutekano hano mu Rwanda bakaba batangira guhatanira amasoko hanze y’u Rwanda.

Mu Rwanda habarirwa ibigo byigenga bicunga umutekano 17, bifite abakozi barenga ibihumbi 26 bakorera hirya no himo mu gihugu aho bacunga umutekano mu bigo bya Leta n’ibyigenga.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities