Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro basabwe gukomera ku kinyabupfura n’ubunyamwuga

Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye, aha impanuro abapolisi 140 bagiye mu butumwa bw'amahoro i Bangui (Ifoto/RNP)

Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/OPs Felix Namuhoranye, ubwo yahaga impanuro itsinda ry’abapolisi  b’u Rwanda 140 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika, yabasabye kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga mu rwego rwo gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Aba bapolisi nabo  bamwijeje ko bazaharanira ko hatazagaragara icyasha cyangwa kidobya  yatuma u Rwanda rugaragara nabi mu mahanga (Incident Free). Ikiganiro cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020 kibereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, iri tsinda ry’abapolisi 140 bagiye bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Valens Muhabwa.

Ubwo yaganirizaga aba Polisi, DIGP Felix Namuhoranye yabagaragarije ko kugeza ubu u Rwanda rufite isura nziza mu mahanga bitewe n’uko abapolisi barwo bitwara iyo bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse n’iyo bari mu Rwanda. Yabasabye kuzakomereza aho bagenzi babo bari bagejeje bazamura ibendera ry’u Rwanda ndetse nibiba ngombwa bo bazashyireho akarusho kabo.

Yagize ati: “Mugiye muhagarariye igihugu, nicyo kibatumye. Nta burenganzira mufite  bwo gutuma intambwe yatewe n’abababanjirije  isubira inyuma. Igito mwakora ni ugukomereza ku byo abandi bakoze ariko mwebwe mushobora gushyiraho akarusho ku buryo n’abandi bazabasimbura bazabigenderaho. Mugomba gushyiraho uburyo butuma hatazaba icyasha cyatuma mugaragara nabi kuko n’igihugu cyaba kigaragaye nabi.”

Yakomeje ababwira ko ibi byose bazabigeraho bitewe n’uko Polisi y’u Rwanda isanganywe indangagaciro z’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga.

Ati: “Ikinyabupfura n’ubunyamwuga ni ibintu bizwi muri Polisi y’u Rwanda kandi ni ingenzi, biri mu bushobozi bwacu kandi bisanzwe bituranga. Dufite uko tuzwi n’amahanga mu bijyanye n’ikinyabupfura ndetse no gukora kinyamwuga, ntimuzabisubize inyuma.”

Ku kinyabupfura, DIGP Namuhoranye yabasabye ko umupolisi agomba kuba aho agomba kuba ari, gukora ikintu mu gihe cyacyo. Ibyo kandi bikagaragarira mu buryo avuga, uko agenda, uko yambara, uko akora  n’ibindi.

Yabagaragarije ko ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda bugaragarira mu buhamya bw’amahanga aho baba baragiye kugarura amahoro, bavuga ko iyo barinzwe n’abapolisi b’u Rwanda imitima yabo iba iri mu gitereko bizeye ko barinzwe neza.

Yabibukije ko akazi bagiyemo bazagahuriramo n’imbogamizi zitandukanye ariko ntizizatume bacogora ku kinyabupfura n’ubunyamwuga.

Ati:  “Muzahura n’uruhurirane rw’ibintu byinshi bibageraho bikabagora mu kazi (Stress), hari imiterere y’igihugu ubwacyo, imitwe yitwara gisirikare, imico y’abantu batandukanye baba muri kiriya gihugu. Kugira ngo mubitsinde ni ugushyira umutima ku bitekerezo byiza.”

Aba bapolisi 140 ni ikiciro cya Gatanu (5) cy’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi bakuru bo mu gihugu cya Repubulika ya Santarafurika ndetse n’abakozi b’umuryango w’abibumbye. Bagiye gusimbura bagenzi babo nabo 140 bari bamaze umwaka mu butumwa nk’ubwo, bazaba bakorera mu murwa mukuru w’iki gihugu, Bangui.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities