Ku nshuro ya mbere, Polisi y’u Rwanda yohereje itsinda rigizwe n’abapolisikazi 144 (FPU) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro. Nyuma y’umwaka bakazasimburwa n’abandi.
Ku wa gatatu tariki ya 27 Kamena 2018, itsinda ry’abapolisikazi b’u Rwanda 144 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS). Aba bapolisi bagiye basangayo abandi cumi na batandatu bari baragiye mbere, bose hamwe bakaba ijana na mirongo itandatu (160).
Umuhango wo kubasezeraho ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali wayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DCGP Juvenal Marizamunda aho yari kumwe n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda bayobora amashami atandukanye.
DCGP Marizamunda yavuze ko iri tsinda ry’abapolisikazi rizakora akazi gatandukanye mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’Abibumbye harimo ibijyanye no gufasha mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abafite intege nke bakunze kuba biganjemo abana n’abagore.
DCGP Marizamunda yagize ati “Nk’uko mwabibonye iri tsinda rigiye mu butumwa rigizwe cyane n’abapolisikazi kuko baba bakenewe cyane mu gufasha abafite intege nke bari mu nkambi, bagafasha mu kubarinda ibikorwa by’ihohoterwa rishobora kubakorerwa.
Hari n’icyo bisobanuye nko kugaragaza ko abagore nabo bashoboye, bigakangurira abanyarwandakazi kwitabira imirimo y’inzego z’umutekano kandi n’aho bagiye gucunga umutekano bakabyumva kandi bakibonera ko bishoboka.”
Iri tsinda ry’abapolisikazi mbere y’uko rigenda, ku munsi ubanza ryari ryarahawe impanuro ndetse n’inama zo kuzakora neza akazi karyo n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DCGP Dan Munyuza. Mu butumwa yagejeje ku bagize iri tsinda, yabasabye kuzaba intangarugero mu mikorere no mu myifatire bagakoresha imbaraga n’ubuhanga mu kazi kabo.
DCGP Munyuza yagize ati “Nk’uko musanzwe mwitwara mu kazi imbere mu gihugu, n’aho mugiye murasabwa kubikuba inshuro nyinshi, mugakomeza kuba intangarugero mu mikorere no mu myifatire, mugakoresha imbaraga n’ubuhanga mu mirimo yanyu, mushyira mu bikorwa inshingano zireba umwuga wa gipolisi, aho muzaba mukorera hose.
Murasabwa kuzarangwa na disipuline hagati yanyu, mugashyira mu bikorwa amabwiriza kandi mugakorera hamwe mushyigikirana, kugira ngo aho muzaba mukorera bababonemo umuco umwe, ukwiye kubaranga nk’abanyarwanda.”
Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi yakomeje agira ati “Polisi y’u Rwanda irangwa n’imikorere myiza y’ubunyamwuga, imyitwarire myiza ifasha abaturage ikorera, gutabara, gufasha abana n’abaturage muri rusange, kububakira, kubakorera ibikorwa by’isuku, gutanga imfashanyo ku bazikwiye.
Ibi byose bigomba kwiyongera aho kugabanyuka. Ibikorwa nk’ibyo biranga igipolisi cy’u Rwanda murasabwa kuzabikomeza, mufatanya n’abaturage kugirango muhagararire igihugu cyacu neza.”
Yasoje abibutsa ko bagomba kwitanga bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bababanjirije mu kubungabunga amahoro mu bihugu binyuranye bagiye bagaragaza ibikorwa by’intangarugero byagiye bishimwa na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu ndetse n’umuryango w’Abibumbye hamwe n’abaturage b’ibihugu bakoreramo.
Uyoboye itsinda ry’abapolisikazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yavuze ko bahawe amasomo n’amahugurwa azabafasha kurangiza inshingano zabo.
ACP Ruyenzi yagize ati “Twahawe inyigisho nyinshi zijyanye n’indangagaciro, by’umwihariko nk’itsinda ryo kubungabunga amahoro mu butumwa rigizwe n’abagore; twigishijwe uko tugomba kuzifata, twigishwa ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikazadufasha by’umwihariko kurikumira no kwita ku bahuye naryo, bityo tukazagaragaza umusanzu wacu mu kubarengera.”
Polisi y’u Rwanda ifite amatsinda agera kuri arindwi y’abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya mu bihugu bitandukanye nka Haiti, Centrafrika, Sudani na Sudani y’Epfo.
Uku kohereza itsinda ry’abapolisikazi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bibaye nyuma y’uko mu kwezi kwa Nzeri 2015, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, abitanzeho umuhigo imbere y’inama y’abakuru b’ibihugu mu muryango w’Abibumbye (UN).
Panorama

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DCGP Dan Munyuza (Ifoto/RNP)

Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi, Uyoboye itsinda ry’abapolisikazi bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (Ifoto/RNP)

Abapolisikazi bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo bahawe impanuro mbere y’uko burira indege (Ifoto/RNP)
