Urubyiruko rurenga ibihumbi 20; harimo ururi mu mashuri n’urundi rukora ibikorwa bitandukanye, rwiyemeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu ndetse rukaba no ku isonga mu gukumira no kurwanya ibyaha binyuranye.
Uyu muhigo bawiyemeje nyuma y’ubutumwa bahawe mu nama bagiranye n’inzego zitandukanye muri aka karere, nyuma y’umuganda udasanzwe wo ku itariki ya 23 Kamena 2018.
Byabaye nyuma y’igikorwa cy’umuganda udasanzwe bakoreye mu mirenge yose 14 igize aka karere, aho bifatanyije n’ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Gatsibo, inzego z’ibanze n’izindi.
Ibikorwa byibanzweho muri uwo muganda ni iby’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage harimo gusiza ibibanza byo kuzubakamo inzu z’abaturage batishoboye, kubaka ubwiherero bwabo, kubumba amatafari yo kubaka izo nzu, kubaka ibiraro rusange by’amatungo mu midugudu itandukanye n’ibikorwa by’isuku n’isukura bitandukanye.
Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, aganira n’urubyiruko rwo mu murenge wa Kabarore, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo, Chief Inspector of Police (CIP) John Muhirwa, yagarutse ku bubi bw’ibiyobyabwenge; cyane cyane ku rubyiruko.
Yagize ati “Ibiyobyabwenge ni byo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha nko gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ubujura ndetse no gukubita no gukomeretsa.”
Yakomeje agira ati “Ibiyobyabwenge kandi bituma habaho ingaruka zitandukanye harimo kureka amashuri,gushaka imburagihe ndetse no gutwara inda , tutibagiwe n’igifungo ku bafashwe babikoresha.”
Yagiriye inama uru rubyiruko yo kwirinda kwishora mu busambanyi kuko butuma bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kwandura icyorezo cya Sida ndetse no gutwara inda ku bakobwa. Ibi bikaba rero ari na yo ntandaro yo gushaka kuzikuramo kuri bamwe bikaba byabaviramo kubura ubuzima n’ibindi bibazo bitandukanye.
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Gatsibo, Ngamije Hassan wari uhagarariye umuyobozi w’ako karere, yahamagariye urubyiruko rwo mu murenge wa Kageyo n’urwo muri aka karere muri rusange, guharanira gukunda igihugu cyabo bitabira ibikorwa by’iterambere bigamije imibereho myiza y’abaturage ndetse bakanirinda n’ikintu cyose cyabangamira umutekano muri rusange w’igihugu.
Yagize ati “Urubyiruko, muri amaboko y’igihugu, ni ngombwa ko rero imbaraga zanyu muzikoresha mu guteza imbere igihugu cyanyu.”
Ngamije yasabye urwo rubyiruko gufatanya n’inzego z’umutekano muri gahunda yo gukomeza kuwusigasira; cyane cyane batanga amakuru kugira ngo habeho gukumira ibyaha hakiri kare.
Panorama
