Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abashoferi batwara abagenzi mu modoka nto bibukijwe ko abagenzi bakeneye kugerayo amahoro

ACP Teddy Ruyenzi aganira n'Abatwara Taxi Voitures i Remera (Ifoto/RNP)

Mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi buri cyumweru cyari gifite ibikorwa byacyo. Icyumweru cya kane cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda, gifite insanganyamatsiko igira iti “uruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka.”

Ku wa 7 Kanama 2019, mu gihugu hose, hakozwe ubukangurambaga ku bashoferi batwara imodoka nto za Taxi Voiture. mu Mujyi wa Kigali ubukangurambaga bwabereye kuri Petit Stade i Remera.

nk’uko tubikesha Polisi y’Igihugu, abatwara abagenzi baganirijwe n’umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi.

ACP Ruyenzi ubwo yaganirizaga aba bashoferi yababwiye ko bidakwiye ko barangamira ku mafaranga bakibagirwa ubuzima bwabo ndetse n’ubwabo batwaye.

Ati “Buri muntu wese ukoresha umuhanda akwiye kumva ko gukurikiza amabwiriza awugenga  bimureba, nk’abashoferi ntibikwiye  ko mwishimira kubona amafaranga cyane kuruta kureba kubuzima bwanyu ndetse n’ubwabo mutwaye. Mukwiye kubahiriza amategeko agenga umuhanda, kuko aribyo byonyine bizatuma impanuka zikumirwa bityo abanyarwanda bakagera aho bajya amahoro.”

Yakomeje avuga ko biteye isoni n’agahinda kubona imodoka aho gutwara abantu yagenewe gutwara ahubwo ikajya mu gupakira ibiyobyabwenge n’ukuntu buri wese azi ububi bwabyo.

ACP Ruyenzi asaba buri wese kumva ko kwirinda ibyaha aribyo bizatuma akora akazi ke neza akabasha kugera ku iterambere yifuza.

Yagize ati “Hari bamwe mu bashoferi bakora ibintu ukabona biteye isoni n’agahinda, aho bamwe bagenda bafatirwa mu kugira uruhare mw’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge babitwara ndetse bakanabinywa; gutwara yasinze, gutwara avugira kuri telefini, ndetse n’ibindi byaha bitandukanye bishobora gushyira ubuzima mu kaga. Ibi byose kubyirinda ni inshingano za buri wese.”

Yongeyeho  ko nkuko bakorera mu makoperative bakwiye kujya batangira amakuru ku gihe kuri mugenzi wabo babonye ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Ati “Gutangira amakuru ku gihe ni byo bizatuma dukumira abafata abana ku ngufu, ababashora mu busambanyi, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibindi byaha bitandukanye. Rero nk’abashoferi mutwara abagenzi, mu gihe mubonye umuntu ukora ibinyuranyije n’amategeko, mukwiye guhita mutanga amakuru ku gihe, muhamagara imirongo ya Polisi kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba.”

Umuyobozi wungirije mu biro by’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Khalid Kabasha, yakanguriye abashoferi kudatwarira ku gitutu cy’abagenzi.

Kabanda Jean Claude umuyobozi wa koperative y’abatwara abagenzi muri Taxi, UCOOPETAVOGA ikorera mu karere ka Gasabo yavuze ko ubu bukangurambaga bugize icyo bubibutsa mu nshingano zabo za buri munsi, bityo ko bagiye guhindura imyumvire n’imikorere.

Ati “Muri twe harimo abateshuka ku nshingano ntibakore akazi kabo kinyamwuga, bakijandika mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’andi makosa yose ashobora gushyira ubuzimana bw’abaturarwanda mu kaga. Nyuma y’iyi nama tugiriwe n’ubuyobozi bwa Polisi tugiye kwigenzura mu mikorere yacu ya buri munsi.”

Kabanda yakomeje avuga ko nk’abantu bakoresha umuhanda bagiye kugira uruhare rugaragara mu gukumira impanuka zo mu muhanda, bubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse banarwanya ibindi byaha byashobora guhungabanya umutekano w’abaturarwanda, batangira amakuru ku gihe.

Twabibutsako ko iki gikorwa cyo kwigisha abatwara abagenzi mu modoka nto cyabaye  mu gihugu hose, aho muri buri  karere  hagiye hatangwa ubutumwa ku bashoferi batwara izi modoka.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kurakomeje iki akaba ari icyumweru cya kane kirimo kwibanda ku mutekano wo mu muhanda, mu rwego rwo gukumira impanuka zo mu muhanda kugira ngo umuturage wese ufashe urugendo ajya ahantu agereyo amahoro.

Gerayo Amahoro buri wese akwiye kuyigiramo uruhare kugira ngo impanuka zibashe gukumirwa.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities