Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Burundi: Amadevize yabaye ikibazo muri Banki Nkuru

Banki nkuru y’igihugu cy’u Burundi irateganya igisubizo ku ibura ry’amafaranga y’amahanga «Devises»  ku isoko ryo muri icyo gihugu, kugira ibikomoka kuri Peteroli bishobore kuboneka.

Kugira hashakwe  umuti ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori ku isoko mpuzamahanga, Banki nkuru y’igihugu cy’u Burundi “BRB: Banque de la Republique du Burundi” yashyize imbere gushaka y’agaciro kugira ngo babone ibikomoka ku mavuta bikwiye bituruka hanze y’igihugu.

Ciza Jean, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi yagize ati “Amafranga y’agaciro arangura igitoro ntahagije na gato muri ino misi, bivanye n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga. Ariko turiko tubishakira igisubizo.”

Ibi yabitangaje Umukuru wa Banki nkuru y’igihugu cy’u Burundi yabitangaje ku itariki ya 4 Gicurasi 2022, igihe yerekanaga raporo ya Komite politike y’amafranga akoreshwa na Leta.

Avuga ko naho Banki nkuru y’igihugu yazamuye umubare w’amafaranga y’agaciro ku bijyanye no kurangura ibikomoka kuri Peteroli hanze y’u Burundi, ayo mafaranga ntahagije nagato  urebye igiciro cya baril ku isoko mpuzamahanga gikomeza kizamuka, kandi abakeneye ibikomoka kuri Peteroli  mu Burundi nabo bakaba ari benshi cyane.

Jean Ciza Guverineri wa Banki nkuru y’u Burundi  avuga ko bimwe mu bisubizo kuri icyo kibazo cy’amafranga y’agaciro, hariho guteza imbere ubuhinzi , cyane cyane ibihingwa byoherezwa  hanze bizana amadevize, amabuye y’agaciro na yo akitabwaho, akagurishwa hanze hatagiyemo ruswa, amafaranga y’agaciro abonetse akagera muri Banki nkuru y’igihugu.

Emmanuel Ndayishimiye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.