Ikipe y’umukino w’amagare mu karere ka Gatsibo (Kiramuruzi Cycling Team), yatangije igikorwa cyo gushaka impano mu rubyiruko barushaho gukundisha umukino w’amagare abakiri bato.
Ku cyumweru tariki ya 14 Kanama 2016, urubyiruko rurimo abahunga n’abakobwa basaga 70 bitabiriye igikorwa cyo kugaragaza impano zabo mu mukino w’amagare, bakora isiganwa ringana na kilometero 35, banyuze mu mirenge ya Kiziguro, Muhura, Murambi na Kiramuruzi.
Nk’uko bigarukwaho na Sekanyange Jean Leonard, Perezida w’Ikipe y’umukino w’amagare y’i Kiramuruzi (Kiramuruzi Cycling Team), icyo gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo kwitabira umukino w’amagare.
“Tuziko muri kano karere hari abasore n’inkumi bibitseho impano mu mukino w’amagare, turashaka ko na bo binjira muri uwo mukino, bizatuma n’akarere ka Gatsibo karushaho kumenyekana. Iki gikorwa kizahoraho kuko bitarangiye aha, twifuza ko cyakorwa kenshi mu mwaka.”
Barack Kubwimana, afite imyaka 19 ariko iyo umurebye mu maso ubona amaze kuba umusore. Ni we wegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gusiga abasore b’intarumikwa bai bitabiriye isiganwa ry’amagare ryabereye mu karere ka Gatsibo.
“Nta rindi banga nakoresheje, nari nifitiye icyizere ko ndibubasige, hanyuma nkoresha umuhate. Nsanzwe ntwara igare kandi ngatwara imizigo nicyo kintunze. Ubwo ninjiye muri siporo y’amagare nzakoresha ubwenge n’imbaraga ku buryo nzagera ku rwego rwa kure. Nifitiye icyizere ko nzasohokera igihugu.” Barack Kubwimana, utuye mu murenge wa Kiramuruzi.
Uwimana Claudine, ni umukobwa w’ibigango ufite imyaka 18 y’amavuko. Yanikiye bagenzi be dore ko hari n’abahungu bamuje inyuma. Ubusanzwe na we akora akazi ko gutwara imizigo ku igare. Avuga ko agiye kongera imyitozo ku buryo azinjira mu masiganwa yo ku rwego rw’igihugu.
Iki gikorwa cyajyanye na gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, cyahuriwemo n’abahagarariye urubyiruko ndetse na Polisi y’igihugu ikorere mu karere ka Gatsibo, ndetse n’ubuyobozi bw’ako karere.
Kiramuruzi Cycling Team irategura guhindura izina ku buryo akarere kose kazayibonamo kandi bagategura n’indi mikino yiyongera ku mukino w’amagare. Isiganwa ryo kureba impano z’abakiri bato, biteganijwe ko rizajya rikorwa inshuro zirenze imwe kandi rikaba ngarukamwaka.
Rene Anthere











