Umugore, Umubyeyi, Nyina w’umuntu ni amagambo azwi amenyerewe mu mvugo ya buri munsi, kandi ku Isi yose no mu ndimi n’imico ya bose.
Mu gitabo gitagatifu mu madini hafi ya zose umugore cyangwa nyina w’umuntu ntawe bamugereranya na we. Abaswahili bagira bati “Nani kama mama?”
Mu bagatolika bemera cyane ko Yezu ari umwana w’Imana, atari umuntu ahubwo Imana Data wa twese Roho mutagatifu bagize ubutatu butagatifu.
Se wa Yezu ni Yozefu?
Oya! Yozefu yari umurinzi.
Mariya yari nyina wa Yezu?
Yego kandi oya!
Oya! Kuko umuntu ntiyabyara Imana ntibishoboka.
Yego! Kuko yaramutwite amezi icyenda nk’abandi bana aramubyara, aravuka, aramurera igihe gito, Yezu atangira akazi ke.
Mariya abagatolika bamwita Bikira Mariya, bivuze ko ntawundi cyangwa nta mugabo yari yarigeze, mu giswahili n icyo bivuga “Bikira” ni vierge cyangwa Virgin cyangwa isugi.
Muri iyi ngingo yanjye ndanshaka kwerekana no kureba icyo umubyeyi wakoze neza ashimirwa, kandi bigatuma yubahwa cyane atari mu bo yabyaye gusa ahubwo ari no muri rubanda.
Dore rero na we mbwira WOWE URABIBONA UTE?
Bikiramariya turamwubaha, tukanamushimira ko yatubyariye umukiza. Ariko hari n’abantu nabajije nti “Intwari, Ingenzi, cyangwa umutware bavahe?”
Ese buravukanwa? Buratozwa? Burigwa? Nsubiza wowe musomyi ukunda inkuru n’ikaramu yanjye, jyewe nk’umwana w’umutambyi, niba mu by’ijuru n’imyemerere dukunda Bikiramariya, tugakunda na Esiteri, ‘abagore’ bagiriye akamaro amoko yabo, ndumva abantu bazi indirimbo ivuga ngo:
Umugongo wahetse Kagame
Mawe karambe, mama we!
Umugongo wamuhetse uragahoraho!
Bagombye kurenza kuririmba bagatekereza icyo iyo ndirimbo ivuga bakabishyira mu bikorwa kuko umubyeyi wabyaye agaheka Paul Kagame akamurera, akamukorera ibyo umubyeyi akorera umwana, akamukundisha iwabo akamukumbuza aho yavuye atahazi, akamugira inama akarinda akura akajya mu buzima bwo gutabara igihugu cye n’abasekuru, none kikaba kigeze aho abakuru b’ibihugu bya Afurika yose n’abandi baperezida n’abami baza i Rwanda bagatangara, bakanezerwa, natwe tukishima, ni uko Uwiteka yadukoreye ibitangaza!
Nk’uko dushimira Bikiramariya kutubyarira Umucunguzi reka dushimire umubyeyi nyina wa Perezida Kagame Paul, tumushakire icyo tuzajya tumwibukiraho, dushake byaba umuhanda nk’uwa convention tuwite: “Avenue Mama Kagame” nk’uko muri za Nairobi haba Mama Ngina street n’abandi.
WOWE URABIBONA UTE?
Prof. Pacifique MALONGA
Umwanditsi.
