Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Kanama 2016, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu byemezo yashyize ahagaragara, ni uko Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yagaruwe mu buyobozi bukuru bwa Kaminuza y’u Rwanda.
Ambasaderi Dr. Charles Murigande, yagizwe Uwungirije Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, akaba ashinzwe iterambere (Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement). Yaherukaga mu buyobozi bwa Kamuniza y’u Rwanda ubwo yari Umuyobozi wayo mu 1997-1998.
Kuva mu 1994, Dr Murigande yakoze imirimo itandukanye kuko kuva muri Nzeri 1994- Kanama 1995 yari umujyanama muri Perezidansi ya Repubulika ushinzwe ububanyi n’amahanga.
Kuva muri Nzeri 1995 kugeza muri Werurwe 1997, yabaye Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho. Kuva muri Mata 1997 kugeza muri Gicurasi 1998, yari Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Kuva ku wa 15 Gashyantare 1998 kugeza ku wa 23 Ukuboza 2002 yari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi.
Ambasaderi Dr Charles Murigande kuva ku wa 15 Ugushyingo 2002 kugeza kuwa 26 Nyakanga 2008 yari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga; 2009-2011 yari Minisitiri w’Uburezi, aho yavuye agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani.
Ku wa 4 Ukwakira 2011 ni bwo Ambasaderi Dr Charles Murigande yashyikirije Umwami w’abami w’u Buyapani Akihito, zimuha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Hari hashize amezi agera kuri ane uyu mwanya [Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement] Dr Murigande yagiyeho warashyizwe ku isoko na Kaminuza y’u Rwanda ishaka umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yawutsindira.
Ambasaderi Dr Charles Murigande, muri Kaminuza y’u Rwanda ategerejweho (UR) kugenzura imikoranire yayo n’andi mashuri makuru yo mu karere ndetse no hanze yako, kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ikigega cy’iyi kaminuza, gushyiraho uburyo bw’imikoranire hagati ya kaminuza y’u Rwanda n’urwego rw’abikorera,… byose akazajya atanga raporo ku Muyobozi Wungirije wa Kaminuza.
Panorama
