Guverinoma y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatanze ikiruhuko rusange cy’iminsi ibiri, ku wa 15 no ku wa 16 Nyakanga 2024, kubera amatora y’Umukuru w’igihugu n’Abadepite.
Guverinoma itangaza ko iki kiruhuko gitanzwe mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo z’uburere mboneragihugu.

