Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Igitaramo Ikirenga mu Bahanzi 2020: Ishimwe ku muhanzi wamamaje umuco nyarwanda

Igitaramo Ikirenga mu Bahanzi ni igitaramo gishingiye ku guteza imbere umuco biciye ku bahanzi, aho hazashimirwa umuhanzi wamamaje umuco nyarwanda mu Rwanda no mahanga, kizajya kiba buri mwaka kandi gihuze abahanzi binjyana gakondo barimo abanyabigwi mu bihe byashize n’abo muri ibi bihe.

Igitaramo cy’uyu mwaka kizaba ku nshuro ya mbere muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hahoze hitwa Camp Kigali tariki ya 8 Werurwe 2020, aho Cécile Kayirebwa ari we muhanzi watoranyijwe kubanziriza abandi bahanzi bakiriho ngo ashimirwe uruhare rwe ndetse ibi birori byashyizwe ku munsi w’abagore kugira ngo uyu munsi koko uzabe uwabo banishimira mugenzi wabo wabaye ‘Indongozi y’Umuco’.

Iki gitaramo cyateguwe na Bwiza Media ifatanyije na Agence Karibu asbl, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco. Cécile Kayirebwa azatarama n’abazacyitabira, afatanyije n’abandi bahanzi barimo Muyango Yohani, Mariya Yohani, Mani Martin, Sentore Jules, Karasira Clarisse n’Itorero Ibihame by’Imana.

Mu kiganiro na Mecky Kayiranga, umuhuzabikorwa akaba n’umuvugizi w’iki gikorwa yavuze ko iki gitaramo kigamije guha ikuzo no gushimira abahanzi bagize cyangwa bakomeje kugira uruhare mu kubungabunga umuco nyarwanda no kuwamamaza mu gihugu no mu mahanga.

Ati : “Uyu ni umwanya wo gushimira aba habanzi. Iyo bataboneka, abenshi ntituba tuzi ibyaranze intwari zacu, ntabwo tuba tuzi ibijyanye n’ubusizi twagiye turagwa n’abasokuruza, aba ni bo babitwigisha mu bihangano. Mureke tubashimire bakiriho, bakoze umurimo ukomeye. Ndakubwiza ukuri ko abahanzi batabayeho byagorana kumenya no kumenyekanisha umuco wacu.”

Mecky Kayiranga akomeza avuga ko iki gitaramo kizaba umwanya mwiza w’uko buri munyarwanda wese yaza agashimira aba bahanzi, bo ‘Ndongozi z’Umuco’ kuko ari bo bawubumbatiye, avuga ko ubundi umuntu utarize ubuvanganzo cyangwa avukire mu rugo rukomeye ku muco, byamugora kumenya ibijyanye n’ibisigo, imbyino, ibyivugo, amahamba …, bivuze ko umuhanzi ari ishingiro ry’umuco kuko adufasha kubisakaza.

Umuhanzi ni we ubungabunga, akanahererekanya umuco, wo gicumbi cy’amajyambere arambye mu bya politiki, mu by’ubukungu mu mibereho n’imibanire y’abantu. Bityo, ni uguhesha agaciro Indongozi muri twe zabigizemo uruhare rugaragara, cyane cyane ko ari bo babashije kwigomeka ku iyaduka ry’indi mico iturutse hirya no hino, maze babasha gusigasira uwacu.

Izo Ndongozi ni zo dukesha zimwe mu ngeri z’umuco wacu, twavuga nk’ibisigo, imigani migufi n’imigani miremire, ibitekerezo, imbyino n’indirimbo rubanda ihuriyeho (chansons populaires).

Mecky Kayiranga avuga ko Kayirebwa yatoranyijwe hashigiye ku bigwi bye birimo kuba yaratangiye ubuhanzi bwe mu 1965, ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bagiye ku rubyiniro mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye baririmba Ikinyarwanda , mu njyana za kinyarwanda, yaririmbye mu bihugu byinshi cyane birimo : Uganda, Burundi, Ububiligi, France, Suise, America, Ubuhorande , Ubudage, Kenya, Ubwongereza n’ahandi.

Kayirebwa Cécile yakunze kuririmba akiri muto guhera mu mashuri abanza muri Notre Dame de Citeaux i Kigali, aho agiriye kwiga ku Karubanda, atangira gushinga icyo yise « Cercle de Chants et de Danse Rwandaise ». Atangira yasabaga buri mwana uvuka mu turere dutandukanye kumubwira indirimbo z’iwabo n’uko zibyinwa, noneho akazihimbira injyana.

Mu 1964, yafashwe amajwi na Radio Rwanda maze indirimbo ze zitangira gukoreshwa mu biganiro binyuranye byanyuraga kuri Radio Rwanda ndetse imwe muri zo, agira ati: “Banyarwandakazi, mwegere radiyo, uyu mwanya ni uwanyu”,  iza guharirwa kuba ariyo ifungura Radio saa tanu z’amanywa.

Aho agiriye mu mahanga kubera amateka y’igihugu cyacu cyaciyemo, yakomeje kuririmba no kwigisha umuco abinyujije mu buhanzi. Mu Bubiligi yatangije amatorero atandukanye ndetse anahabwa ibihembo bijyanye n’ubuhanzi bwamamaza Umuco w’Igihugu avukamo. Imwe mu ndirimbo ye yaje gutoranywa yitwa ‘Umunezero’ yafunguraga Radiyo Muhabura yari iya FPR-Inkotanyi, yakanguriraga abantu urugamba rwo kubohoza igihugu.

Avuga ku bijyanye n’uburyo umuhanzi azashimirwa, Mecky Kayiranga yavuze ko ikintu cya mbere ari ukwereka umuhanzi nk’Abanyarwanda ko turi kumwe na we tumushyigikiye, ibyo yakoze byose yabikoze ku bacu n’igihugu cyacu, ati: “Kuki twazashimira cyangwa tukavuga umuntu atakiriho? Tumushimire akiriho, bihe imbaraga n’abandi bari kuzamukira mu njyana ishingiye ku muco. Uriya ni umwanya umunyarwanda wese akwiye kuzaza azanye inka, azanye ururabo kugirango ashimire umuhanzi.”

Akomeza avuga ko Umuhanzi w’uyu mwaka azashimirwa n’abateguye igitaramo aribo Agence Karibu asbl, Bwiza Media, Umushanana Media n’Abacukumbuzi b’Amateka n’Umuco. Azahabwa ishimwe ridashingiye ku mibare ahubwo rivuye ku mutima, umuntu wese wumva hari uruhare abahanzi bagize mu muco w’u Rwanda, ni umwanya we wo gushimira Indongozi z’umuco nk’uko Mecky Kayiranga abivuga.

Uyu mushinga wo gutegura ibi bitaramo ugiye gutangira muri uyu mwaka, witezweho kugarura Umuhanzi mu isangano (hagati) ry’ikusanya, ibungabunga n’isakaza ry’umuco nyarwanda.

Bizanafasha mu kugarura no guha ireme indirimbo n’imbyino zigenda zibagirana nyamara zihetse umuco, zibagirana bitewe no kutagira urwego rubyihatira rwihariye. Ngo kuko gutakaza ikimenyetso kimwe cy’umuco w’abantu bisa nko gusibanganya amateka y’uwo muntu mu isi muri rusange no mu gihugu by’umwihariko.

Uyu mushinga kandi ugamije gutanga umuganda mu kurinda, kubungabunga no guhererekanya amahame shingiro y’Umuco w’u Rwanda, wo soko y’imbaga ifite impagarike.

Iki gitaramo cya mbere cyo gushimira abahanzi ‘Indongozi z’Umuco’ kizaba muri uyu mwaka tariki 8 Werurwe 2020, kuva saa kumi n’ebyiri muri Camp Kigali aho kwinjira bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, 10000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 20000 Frw mu myanya y’ikirenga.

Inkuru dukesha Bwiza.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities