Turamenyesha ko uwitwa FEZA Immaculle mwene Rwililiza Innocent na Kayitesi Epiphanie, utuye mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umurenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba, wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo FEZA Immaculle, akitwa FEZA Rwililiza Immaculee mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina niswe n’ababyeyi ariko ntiryandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.