Mu rubanza rukomeje kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) I Paris, Muhayimana Claude yasobanuye urugendo rwe agera mu Bufaransa ndetse n’uko yinjiye mu mutwe wa RNC. Avuga ko avuka mu muryango warangwagamo inzangano, abavandimwe ba se babagiririraga babaziza imitungo; ngo yafungiwe I Kami, yanze gushinja Kayishema no kuvuga uruhare rw’abafaransa muri Jenoside n’ibindi. Byamuviriyemo guhunga, Ben Rutabana amujyana muri RNC, umugore we amusanze I Burayi ashaka kumwica.
Asobanura ku mibereho ye mu Rwanda, uyu mugabo (Muhayimana Claude) agaragaza amarangamutima, aho anacishamo agafatwa n’ikiniga, akarira. Ibi byagaragaye abajijwe ubwoko bwe, akavuga ko avanze umuhutu n’umututsi kandi na we akaba yararongoye umututsikazi, warokotse ubwicanyi bw’abagogwe ba Kibirira mu 1992.
Abakurikiranira hafi amakuru y’urubanza hamwe n’abanyamakuru bari I Paris, batangaza ko Muhayimana yandika asaba ubuhungiro yavuze ko ababyeyi be bombi ari abahutu, binyuranyije n’ibyo ari kuvuga mu Rukiko.
Bati “Hano mu Rukiko aravuga ko nyina yari umututsi, mukuru we yavuze ko Se yahoze ari umututsi, agahindura indangamuntu bataravuka. Claude avuga ko guhera mu bisekuru bagiye bahindura ubwoko, anavuga ko inzangano zo mu miryango zamukurikiranye, kugera n’aho yakoraga mbere, bazanye iby’abakiga n’abanyenduga ahitamo gusezera ajya gushaka akandi kazi.”
Kwinjira muri RNC
Mu mwaka wa 1990, Muhayimana avuga ko bamufungiye mu rugo bamwita icyitso cy’uwari icyitso cya FPR bizwi. Muhayimana avuga ko asanzwe ari incuti magara ya Ben Rutabana bavuka hamwe, yanamuhuje na Dr Rudasingwa Theogene na Ngarambe bakamwinjiza mu ishyaka RNC.
Ati “Ben Rutabana yari mu basirikare b’Inkotanyi bageze bwa mbere ku Kibuye, yarantelefonnye. Nari mfite abasirikare benshi b’Inkotanyi tuziranye, nka Lieutenant Evariste n’abandi,..”
Uyu Ben Rutabana avuga, yari umusirikare ukomoka ku Kibuye, yari n’umuhanzi; nyuma aza kujya mu ishayaka rya RNC, rirwanya Leta y’u Rwanda. Nta makuru ye aheruka kuvugwa, kugeza ubu.
Muhayimana wahise aba umuhuzabikorwa wa RNC mu gace ka Rouen, ngo yabipfuye n’umugore we, baratandukana agera n’aho ashaka kumwica.
Ati “Kigali yohereje umugore wanjye kunyica, azana n’abacuti be, aransatira mu mbuga ariko umuturanyi ahamagara Police iraza irabafata.”
Urukiko rwagaragaje inyandiko, Muhayimana Claude yasabiyeho ubuhungiro; aho yanditse agira ati “Data, mama na nyogokuru, ndetse na mubyara wanjye bishwe rubi na FPR.” Gusa mu Rukiko asa n’aho avuga ko atari we wabyanditse
Ubwo yari arimo gusobanura uko yahunganye umuryango we, abantu bakajya bamumenya kubera umugore we, yaje no kwibuka uko abasirikare bamufashe bakamufungira i Kami n’ibyo bamukoreye, maze afatwa n’ikiniga ararira; ibiganiro biba bihagaze. Ngo mu byatumye ajyanwa I Kami, Abasirikare bamutwaye bamusabaga gushinja ab’abafaransa ko bakoze Jenocide, ko bafashe abagore ku ngufu; we arabyanga.
Agira ati “Bansabye kujya gushinja Kayishema, Arusha mbabwira ko aho yari ari ntari mpari”. Ibi ngo byakozwe n’umwe mu bashinzwe iperereza wari uvuye Arusha.
Nyuma yo kurekurwa, ngo yahungiye muri Kenya, abisobanura agira ati “Umugore yaje kunsura muri Kenya, ubwa mbere arataha. Agarutse azanye n’abana, asubiye mu Rwanda abana barabivuga ko bavuye gusura papa, Madamu baramutumije kuri parquet baramufunga.
Yafashijwe kubona Pasiporo
Muhayimana avuga ko hari umugenzacyaha (wa Arusha) wamufashije kubona Pasiporo y’u Rwanda, ashaka Visa muri Kenya imugeza Abuja. Nyuma anamwoherereza amafaranga, amugeza I Paris.
Avuga kandi hari abagenzacyaha babanaga muri Kenya, bakajya bamubaza iby’uko Inkotanyi zacengeye mu gace karimo Turquoise. Ku ruhare rw’abasirikare b’Abafaransa muri Jenoside, ngo yabasobanuriraga ko yari umugide.
Kuva mu Rwanda kwa Muhayimana Claude ngo ntibyari ku mpamvu za politiki, ahubwo yari arambiwe gutumizwa bya hato na hato ahatwa ibibazo, bamubaza uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorerwe Abatutsi.
Mu rubanza rwa Muhayimana Claude, uri kuburanishirizwa mu Rukiko rwa rubanda, I Paris kuva ku itariki ya 22 Ugushyingo; biteganyijwe ko hazumvwa abatangabuhamya 50 ku mpande z’abashinja n’abaregera indishyi, aho 15 muri bo bazava mu Rwanda.
UMUBYEYI Nadine Evelyne
