Abaturage bari barabaye imbata y'ibiyobyabwenge batanze ubuhamya imbere ya Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Francis Kaboneka.
Ubukangurambaga bwo kwirinda, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, kuwa kane tariki ya 25 Mutarama bwakomereje mu karere ka Kirehe, aho abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, uw’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, abayobozi b’Ingabo na Polisi bakanguriye ibyiciro bitandukanye by’abaturage kwirinda ibiyobyabwenge bigaragara cyane cyane mu rubyiruko.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda iki igikorwa cyabereye mu kagari ka Rwantonde umurenge wa Gatore mu karere ka Kirehe Intara y’Iburasirazuba.
Sibomana we yavuze ko yacuruje urumogi igihe kitari gito ageza ubwo atangira kugurisha amasambu n’imitungo ye kubera guta umutwe. Avuga ko yaje gufungwa akava muri gereza yaragororotse none ubu akaba amaze gutera imbere.
Yavuze ati: “Niberaga mu rumogi nducuruza ndukuye Tanzaniya, nza kurufatanwa ndafungwa, aho mfunguriwe abo tungana nasanze baraguze imodoka, baba mu nzu nziza, mu gihe jye nta kintu nari nsigaranye.”
Mu ijambo Minisitiri Kaboneka yabwiye abari aho, yavuze ko “umwanzi w’ibanze w’urubyiruko uyu munsi ari ibiyobyabwenge.”
Yakomeje avuga ati:”Kugira icyo ugeraho no kwiteza imbere bisaba umuntu ufite ubuzima bwiza kandi utekereza neza, umutungo w’u Rwanda ni abaturage cyane cyane urubyiruko ariko igiteye impungenge ni uko ubuzima bwabo bwugarijwe n’ibiyobyabwenge.”
Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu by’ingenzi bidindiza iterambere ry’igihugu kuko ntawateza igihugu imbere yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge, dore ko ubinywa aba atakijya mu ishuri abandi bagatabwaho amafaranga menshi igihe bari mu bigo ngororamuco bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge.
Kuri iyi ngingo yavuze ati:”Turabasaba kureka ibiyobyabwenge kuko dushaka urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi bufite icyerekezo, ikaba ari nayo mpamvu tuba twaje mu bukangurambaga nk’ubu.”
Minisitiri Kaboneka yasoje avuga ati:”Kirehe mufite amateka meza ariko kugirango akomeze ni uko mubikorera muharanira kurwanya ikibi. Ntabwo twakwemera ko Kirehe iba icyambu kinyuzwamo ibintu biza gusenya igihugu cyacu. Murasabwa gutanga amakuru kubakwirakwiza ibiyobyabwenge.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha, asaba abatuye akarere ka Kirehe kimwe n’ahandi mu gihugu kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko bihanwa n’amategeko, kandi ko Polisi yashyizeho ingamba zikomeye zo kubikumira no gufata ababyishoramo.
Yavuze ati:”Abantu bakwiye kumenya ko gukoresha, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ari icyaha gihanwa n’amategeko, uretse ko binagira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu. Ababyishoramo bamenye ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukaza ingamba zo kubirwanya.
CP Badege yasoje asaba abaturage gukaza amarondo no gutanga amakuru y’ahaturuka ibiyobyabwenge kugirango bicike mu gihugu.
Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge, hanangijwe litiro zirenga 1000 z’inzoga z’inkorano zitemewe mu Rwanda na toni 1 y’urumogi, byose byafashwe mu gihe cy’amezi 6 ashize.