Padiri Ubald Rugirangoga uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, yitabye Imana mu rukerera rwo ku uyu wa gatanu tariki 8 Mutarama 2020, aguye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mgr Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, yemeje ko Padiri Obald yitabye Imana kandi ko mbere y’uko yitaba Imana yari yaravuze ko ashaka kuzashyingurwa mu Rwanda.
