Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame ari mu Misiri mu ruzinduko rw’akazi

Raoul Nshungu

Perezida Kagame yageze i Cairo mu Misiri, mu ruzinduko rw’akazi. Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Abdel Fattah Al-Sisi, aho bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo byabanjirije inama ibahuza n’abandi bayobozi ku mpande zombie.

Uru ruzinduko rwatangiye ku wa kabiri 23 Nzeri 2025, nyuma y’ibiganiro bya Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri, hateganyijwe ko hazakurikira inama ngari izahuza intumwa z’ibihugu byombi kugira ngo biganire ku kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Misiri.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho, ibijyanye n’inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo, guhugura Abadipolomate, tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi n’ubuzima.

Ni amasezerano yashyizweho umukono mu ruzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yari yagiriye mu Misiri muri 2022, aho yakiriwe na Perezida w’icyo gihugu, Abdel Fattah Al-Sisi.

Mu 2017, Perezida Abdel Fatah Al Sissi na we yaje mu Rwanda mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

U Rwanda rufite Ambasade yarwo i Cairo, mu gihe Misiri na yo ifite Ambasade i Kigali , zifasha kurushaho kwimakaza ubutwererane.

Kuri ubu mu Misiri, u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi CG Dan Munyuza, naho Misiri ikaba ihagarariwe i Kigali na Ambasaderi Nermine El Zawahry.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza umaze igihe kirekire, watangiye mu myaka ya 1970, aho Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye bwa mbere yashinzwe mu 1989.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Politiki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman, bigamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi no kurebera...

Amakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Oman aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu...

Amakuru

Abanyarwanda batabashije kwitabira gahunda rusange yo gufotorwa no gutanga ibipimo ndangamiterere bikenerwa mu gutegura indangamuntu koranabuhanga, baracyafite amahirwe yo kuyuzuza binyuze ku masite akomeje...

Amakuru

Panorama Ku wa 5 Nzeri 2026, muri Kigali Convention Center habereye umuhango wo kumurika ibitabo 15 byanditswe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza 12 zitandukanye, hamwe...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities