Radio BBC yakuriweho ibihano mu Burundi nyuma y’aho yari yarahagaritswe gukorera muri icyo gihugu mu 2018. Ifungurwa rya Radio BBC ni intambwe leta y’u Burundi yateye.
Ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira imipaka RSF, risaba leta gutera intambwe abanyamakuru bagakora bidegembya.
RSF isaba leta kudakomeza kubeshyera abanyamakuru bari mu buhungiro ko bari mu bashatse guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015.
Arnaud FROGER uyoboye RSF ku mugabane wa Africa avuga ko icyifuzo cy’umukuru w’igihugu cy’u Burundi cyashyizwe mu bikorwa nk’uko yari yabitangaje. Byakuyeho ukutumvikana hagati ya leta n’abanyamakuru ariko kandi bisa nk’ibyafashe umwanya kuko urebye hafi imyaka ine Radio mpuzamahanga BBC idakora ari ibintu bibabaje.
Froger yongeraho ko intambwe itewe ari iyo kwishimira ariko bitavuze ko ibibazo birangiye kuko amaradiyo akorera mu Burundi ataratangira gukora yisanzuye mu kazi. Ati “ingorane ziracyahari, ariko twizeye ko indi intambwe izagerwaho kuko Radio BBC ibaye iya kabiri ifunguwe ikongera gukora nyuma ya Radio Bonesha FM.
Hari n’abanyamakuru bahunze igihugu bakeneye gutaha, igituma badataha ni uko hakiri ingorane zitarabonerwa umuti. Hakenewe rero icyakorwa kugira ngo haboneke igisubizo cyiza.”
Martin Kelly/Panorama













































































































































































