Perezida Paul Kagame yavuze ko imishinga myinshi y’urubyiruko rwo muri Afurika idatera imbere uko bikwiye atari ukubera kubura ibitekerezo bishya, ahubwo ko kutagira imikoranire ihamye no kudashyira hamwe biri mu mbogamizi zikomeye zibangamiye iterambere ryayo.
Yabigarutseho ku wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya YouthConnekt Africa, iteraniye muri Kigali Convention Centre, ihuje urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu bihugu bitandukanye.
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko Afurika ifite urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhanga udushya no gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi, ariko ko hakenewe ubufatanye kugira ngo ibyo bitekerezo bihinduke imishinga ikomeye ishobora gutanga akazi no guteza imbere ubukungu.
Yavuze ko hafi kimwe cya kane cy’Abanyafurika bari mu kigero cy’imyaka yo gukora bafite imishinga y’ubucuruzi cyangwa bari mu nzira zo kuyitangiza, umubare uri hejuru ugereranyije n’uw’indi migabane.
Perezida Kagame yavuze ko imishinga ikomeye yahinduye imibereho y’abantu ku Isi yagiye yubakwa n’abantu bahuje intego n’icyerekezo, asaba urubyiruko rwa Afurika gufatira urugero kuri iyo mikorere.
Ati “Mujye mwibuka ko sosiyete zikomeye ku Isi zitubatswe mu muhezo ahubwo ni mu mikoranire. Zubatswe n’abantu bari basangiye icyerekezo. Natwe dukeneye gukora gutyo. […] Mukore cyane, mushyiremo imbaraga, Isi izaba ibategereje natwe nk’abayobozi akazi kacu ni kubashyigikira.”
Yashimangiye ko abayobozi na bo bafite inshingano zo gushyiraho politiki n’ingamba zikuraho inzitizi zituma urubyiruko rutabasha kugera ku mahirwe arufasha kwiteza imbere.
Nubwo bimeze bityo, Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudategereza ko abandi barukemurira ibibazo, ahubwo rukagira uruhare mu kugena icyerekezo cy’ejo hazaza harwo n’icya Afurika muri rusange.
Yagaragaje ko gusobanukirwa amateka y’umugabane, kumenya ibyagezweho n’ibikeneye kunozwa ari byo bizafasha urubyiruko kumenya inshingano zarwo. Ati “Ntekereza ko badakwiye gutegereza ko hari uza kubabwira inshingano zabo. Inshingano zabo bazazimenya binyuze mu kwiga no gusobanukirwa amateka yatumye bagera aho bari uyu munsi.”
Yongeyeho ko kutagira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije umugabane bishobora gutuma urubyiruko rukomeza kubaho rwitotomba, kandi ari rwo rugerwaho cyane n’ingaruka zabyo. Ati “Ntekereza ko bazahora mu buzima bwo kwitotomba no guhangana n’ibibazo by’amoko yose bidashira. Ni bo bizagiraho ingaruka kuko ari bo bikorera umutwaro w’ibyo bibazo.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko Abanyafurika badakwiye gutegereza ko ibibazo byabo bizikemura cyangwa ko amahanga azabibakemurira, ahubwo ko bakwiye kubyaza umusaruro ubushobozi n’amahirwe bafite. Ati “Ibyo Afurika imaze kugeraho byose, yabigezeho ubwo twafataga ahazaza hacu mu biganza byacu.”
Yasabye abitabiriye iyi nama kugaragaza umusaruro w’ibiganiro bya YouthConnekt byabanje, kugira ngo harebwe niba ubumenyi n’ubunararibonye bahungukiye muri izo nama byaragize uruhare mu guhindura imibereho yabo. Ati “Turashaka kumva ubuhamya bwa bamwe mu bari hano, batubwira ibyo bigiye mu nama za YouthConnekt twagize mu bihe byashize n’ibyo babashije kugeraho babikesha izo nama.”
Yongeyeho ati “Ni bwo tuzaba twizeye ko tudahurira hano ngo tuvuge amagambo meza gusa, hanyuma dusubire iwacu dukore bike cyane cyangwa se ntitugire icyo dukora na busa.”
Inama ya YouthConnekt Africa ya 2026 ni iya munani ibaye, ikaba iteganyijwe gukomeza kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu barenga 5.000 imbonankubone, mu gihe abandi 25.000 bazayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iyi nama ifite insanganyamatsiko ijyanye no kugena inshingano z’iki gihe, ikibanda ku nzego zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umurimo, imiyoborere, ubuzima, ibidukikije n’iterambere ry’inganda zishingiye ku muco n’ubuhanzi.

