Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inzu ya Depite Nkusi yahiye irakongoka

Inzu ya Depite Nkusi yahiye yose irakongoka nta kintu na kimwe barokoyemo. (Photo?Umuseke.rw)

Urugo rwa Depite Nkusi Juvenal, ku wa 5 Kamena 2016, rwafashwe n’inkongi y’Umuriro, inzu y’ikambere yose irashya irakongoka ku buryo nta kintu na kimwe bashoboye kurokora. K’ubw’amahirwe nta muntu n’umwe iyi nkongi y’umuriro yahitanye cyangwa ngo ikomeretse.

Ishya ry’urugo rwa Nkusi ruri mu kagari ka Rukiri, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ryabaye mu rugo hari abana gusa kuko ababyeyi bari bagiye mu mirimo itandukanye.

Abana bashoboye gutabaza ababyeyi na Polisi y’igihugu ishami rishinzwe kuzima inkongi, ariko ari ababyeyi ndetse na Polisi bahageze nta kintu na kimwe bakiramira.

Depite Nkusi Juvenal we yari mu karere ka Ngoma, aho yigishaga abayoboke b’ishyaka rye ibijyanye no kwibumbira mu makoperative ndetse n’imiyoborere n’imicungire yayo. Bari bunatore Umuyobozi wa PSD muri ako karere kuko uwari usanzwe agahagarariye yatorewe muri Komite Nyobozi y’iryo shyaka ku rwego rw’igihugu. Ibyo bikorwa Nkusi ntiyashoboye kubikurikirana.

Panorama

Inzu ya Depite Nkusi yahiye yose irakongoka nta kintu na kimwe barokoyemo. (Photo?Umuseke.rw)

Inzu ya Depite Nkusi yahiye yose irakongoka nta kintu na kimwe barokoyemo. (Photo/Umuseke.rw)

Umwotsi wari umaze gukwira inzu yose. (Photo/Umuseke.rw)

Umwotsi wari umaze gukwira inzu yose. (Photo/Umuseke.rw)

Inzu yahindutse itongo. (Photo/Umuseke.rw)

Inzu yahindutse itongo. (Photo/Umuseke.rw)

Polisi y'Igihugu, ishami rishinzwe guhangana n'inkongi z'umuriro ryatabaye. (Photo/Umuseke.rw)

Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe guhangana n’inkongi z’umuriro ryatabaye. (Photo/Umuseke.rw)

Depite Nkusi Juvenal aganira n'uwari uyoboye abapolisi baje kuzimya umuriro. (Photo/Umuseke.rw)

Depite Nkusi Juvenal aganira n’uwari uyoboye abapolisi baje kuzimya umuriro. (Photo/Umuseke.rw)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities