Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Hari ibisitaza Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere

Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi wa RGB

Ubwitabire bukiri hasi bw’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere no kubura ingengo y’imari ni byo bidindiza ibikorwa byabo nk’uko byagarutsweho mu nama yabereye i Kigali ku nshuro ya mbere, ku wa 8 Kamena 2016, yahuje Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF: Joint Action Development Forum) ku rwego rw’igihugu ku bufatanye n’ikigo cy’iguhugu cy’imiyoborere (RGB). Iyo nama yigaga kubirebena n’uko uru rwego rwashyira ingufu mu mikorere yarwo muri buri karere.

Muri iyi nama ubuyobozi bwa JADF bwagaragaje imbogamizi bahura nazo mu mikorere ya buri munsi zirimo ubwitabire budahagije bw’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu barimo amadini, imishinga nyarwanda n’imiryango nyarwanda ahubwo imiryango mvamahanga n’uturere bikaba aribyo bigerageza gukorana neza n’uru rwego, nk’uko bigaragara muri raporo ya JADF yakozwe mu mwaka wa 2015. Indi mbogamizi ni uko nta ngengo y’imari isanzwe ifasha uru rwego, bigatuma hataboneka imbagara zihagije zo gukora neza.

N’ubwo uru rwego rwagaragayeho imikorere itanoze ariko hari byinshi bigaragara rumaze kugeraho mu iterambere ry’abaturage nk’uko umuhuzabikorwa wa JADF, Bwana Munyandamutsa Jean Paul abisobanura.

“Hari ibikorwa byinshi mu turere dutandukanye tw’igihugu byakozwe na JADF kandi bigaragarira buri wese nko gukemura ikibazo cy’imigenderanire, ubuhahirane n’imibanire y’Umujyi wa Rubavu na Goma, Gushishikariza abaturage ba Rulindo gahunda yo kugana amabanki, Gufasha abaturage bo mu karere ka Gisagara gutura mu midugudu, Gushakira amacumbi abaturage bo mu karere ka Bugesera batahutse bavuye muri Tanzaniya n’ibindi bikorwa bitandukanye byiterambere.” Ibivugwa na Munyandamutsa.

Nyuma yo kubona ko uru rwego rudafite imikorere inoze, mu mwaka wa 2015 Minisitiri w’intebe yashyizweho amabwiriza agena ivugurura ry’imikorere yarwo, arimo ko abakozi bose b’akarere bagomba kuba abanyamuryango ba JADF, uhereye ku bayobozi b’imirenge, Gushyira imbaraga nyinshi mu mikorere ya za komisiyo z’uturere no gushyiraho ingengo y’imari mu turere, ikazatangira gukoreshwa umwaka utaha kuko minisiteri y’imari n’igenamigambi yamaze kubyemeza.

Muri iyi nama kandi Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere yasabye abitabiriye iyi nama gukomeza gushyiramo ingufu mu mikorerere yabo kugira ngo ibikorwa bakora bigaragare, anashima ibyo bamaze kugeragaho.

“Buri mufatanyabikorwa uhagarariye JADF ku karere agomba kumenya abakozi b’akarere mu nzego zose cyane cyane mu bikorwa bishingiye ku buhinzi,uburezi n’ubukungu”.

JADF (Joint Action Development Forum) ni ihuriro ry’bafatanyabikorwa mu iterambere rikaba rifite urihagarariye muri buri karere. Rigizwe n’imiryango nyarwanda, imiryango mvamahanga ikorera mu Rwanda, imishinga nyarwanda ndetse n’amadini n’amatorero byo mu Rwanda.  Iri huriro ryaratangiye imirimo yaryo mu 2007.

Pascy

Abitabiriye inama batanga ibitekerezo. (Photo/Panorama)

Abitabiriye inama batanga ibitekerezo. (Photo/Panorama)

JADF Photo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities