Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Rebero: Hibutswe Abanyapolitiki Bishwe muri Jenoside Hashimangirwa Gukomeza Kurwanya Ingengabitekerezo Yayo

Kurwibutso rwa Rebero hahuriye abayobozi batandukanye ku rwego rw'igihugu mu gusoza icyumweru cy'icyunamo

Kuri uyu wa 13 Mata 2026, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero habereye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, aho hibutswe abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyahuje abayobozi bakuru b’igihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abanyapolitiki n’imiryango yabuze ababo.

Abitabiriye iki gikorwa bahuriye ku musozi wa Rebero mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abo banyapolitiki bagize ubutwari bwo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bakaza kubizira. Ni umwanya wanabaye uwo kongera kuzirikana uruhare rwabo mu kurengera igihugu no guharanira ukuri.

Mu ijambo rye, Perezida wa Sena y’u Rwanda, François Xavier Kalinda, yagarutse ku masomo igihugu cyakuye mu mateka ya Jenoside, ashimangira ko Itegeko Nshinga ari umusingi ukomeye ugaragaza indangagaciro u Rwanda rwiyemeje kubakiraho ejo hazaza.

Yagize ati: “Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda twitoreye biciye muri referandumu rikubiyemo amahame remezo igihugu cyacu kiyemeje kugenderaho, harimo ihame ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, no kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose.”

Yakomeje asobanura ko iri tegeko rinashyira imbere guca burundu ivangura n’amacakubiri, no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda nk’inkingi y’iterambere rirambye.

Perezida wa Sena yanongeye kwibutsa ko urugamba rwo guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside rukomeje, asaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kuyirwanya.

Yagize ati: “Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ntibizahagarara, igihe cyose izaba itararandukana n’imizi yayo, birasaba rero uruhare rwa buri wese kandi tuzabishobozwa no gukomera ku mahitamo yacu nk’igihugu”

Mu bandi bayobozi bitabiriye uyu muhango harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Mubarak Muganga, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Felix Namuhoranye, bagaragaje ko kwibuka ari umusingi ukomeza gufasha igihugu gukomeza inzira y’ubumwe n’umutekano.

By’umwihariko, urubyiruko rwongeye kwibutswa ko rufite inshingano zo gukomeza kurinda amateka no guhangana n’abagerageza kuyapfobya, rukubaka ejo hazaza h’u Rwanda rushingiye ku kuri n’ubumwe.

Uyu muhango wasize ubutumwa bukomeye bwo gukomeza guharanira ko amateka mabi igihugu cyanyuzemo atazongera kubaho ukundi, binyuze mu kubungabunga ukuri no kurwanya icyatuma Jenoside yongera kubaho.

Kurwibutso rwa Rebero hahuriye abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu mu gusoza icyumweru cy’icyunamo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities