Urusengero rwa ADEPR, Paruwasi ya Gabiro, mu karere ka Gatsibo, ku munsi w’ejo hashize ku wa 21 Kamena 2016, rwasuwe n’abajura bigabiza ibyuma bya muzika bifasha Korali mu kururimba ntibasiga n’umurishyo w’ingoma.
Nk’uko byatangajwe na bamwe mu bakristo ba ADEPR, ibyuma byibwe birimo amplifier, Mixer, Microphones, Stabilizer, Generator, n’ibindi.
Umwe mu ba bakristo ba ADEPR, utemeye ko amazina ye atangazwa, yabwiye Panorama ko bamenye iby’iyibwa ry’ibyuma bya Korali ejo hashize ariko bataramenya uwaba yagize uruhare mu kubyiba.
Ikindi yongeraho ni uko n’ubwo bibwe hari abazamu barinda urusengero ariko ntibigeze bamenyesha ubuyobozi bw’itorero ko baba bibwe.
Yongeraho ko nta nzego z’umutekano barabibwira. Agira ati “Nta nzego z’umutekano turabibwira, turacyabikurikirana buriya cyakora turashaka uko tubamenyesha nk’ejo wenda…” ibyavuzwe n’uwatanze amakuru.
Iri yibwa ry’ibyuma bya muzika byo mu rusengero rwa ADEPR, Parusawi ya Gabiro, byamenyekanye kandi binyuze mu butumwa bwiriwe bunyuranamo ku mbuga nkoranyambaga basaba ko uwabona aho bagurisha ibyuma bya muzika bishaje yabatungira agatoki (0783328309 cyangwa 0785202209) bakareba niba harimo ibyabo.
Panorama













































































































































































