Abantu bagera kuri 25 bamaze gufatwa biyita abakomisiyoneri ba Polisi y’u Rwanda mu kigo gipima ubuziranenge bw’imodoka (Mechanical Inspection Center). Abo bafashwe batanzwe n’abo baririye amafaranga babumvisha ko kwinjira muri icyo kigo ugahabwa serivisi bigoye.
Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, abagabo babiri, Ngirabakunzi Seleman na Mbarushimana Jean Baptiste, bivugwa ko bamaze imyaka ibiri bakora akazi k’ubukomisiyoneri, aho begera abafite ibinyabiziga bifite ibyo bisabwa ngo bihabwe ibyangombwa byerekana ko byujuje ubuziranenge, bakabaca amafaranga babumvisha ko baziranye n’abapolisi bakora muri iki kigo bityo bari bubasabe bakaborohereza.
Ngirabakunzi avuga ko ubwo butekamutwe abumazemo imyaka imyaka ibiri, hari n’abandi bagabo babiri bakorana. Avuga ko imodoka nto babaha amafranga 20,000 na ho ku modoka nini nka Fuso bakabaha amafaranga 30,000.
“Maze gushuka abarenga 40 mu myaka ibiri ishize mbikora. Nyir’imodoka cyangwa umushoferi amara kuyampa nkihamagaza kuri telefone mubeshya ko mvuganye n’umupolisi ukorera kuri controle technique ko agenda akamufasha.” Ibivugwa na Ngirabakunzi ubu uri mu maboko ya Polisi.
Yakomeje agira ati “Iyo uwampaye amafaranga agezeyo ntahabwe serivisi nari namusezeranije ahita ampamagara nkanga kumwitaba. Ni muri ubwo buryo abantu bagenda babwirana ko twabatekeye umutwe.”
Chief Superintendent of Police (CSP) Emmanuel Karinda uyobora iki kigo cya Polisi kizwi nka Controle Technique, yasabye ba nyir’imodoka gukurikirana ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo kandi byaba byiza biyiziye kubikoresha igenzura kuko bakunze kubeshywa n’abo baba bohereje.
Akomeza atangaza kandi ko bakora kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatandatu, guhera saa kumi n’imwe za mugitondo bagafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
“Gusuzuma imodoka imwe ntibirenza iminota itanu, bityo abantu bakwiye kumenya ko isuzuma ryihuta kandi uhageze wese arabyibonera. Ababeshya ba nyir’imodoka ko bigoye, baba bafite ibindi bagambiriye, ni na ho bahera bababwira ko hari amafaranga asabwa ngo boroherezwe.” CSP Emmanuel Karinda.
“Turagenda dufata abiyita ba komisiyoneri babeshya ko bahuza ba nyir’imodoka n’abapolisi bakorera hano. Kuva uyu mwaka wa 2016 watangira, tumaze gufata 25 tubifashijwemo n’amakuru duhabwa n’abo bahemukira n’abandi baturage b’inyangamugayo.” Ibyongerwaho na CSP Karinda.
Ikigo gipima ubuziranenge bw’imodoka, gifite ubushobozi bwo gukora isuzuma ry’imodoka 500 ku munsi , rikorerwa ku mirongo itatu ihari kugeza ubu. Biteganijwe ko mu mpera za Nzeri uyu mwaka, hakazaba hatahwa indi mirongo ibiri mishya, izatuma ikigo kibasha gusuzuma imodoka 700 ku munsi.
Mu 2015, umubare w’imodoka zasuzumwe wiyongereyeho 27% kuko zavuye ku 75,839 mu 2014 zigera ku 96,283. Mu mezi abiri ya mbere ya 2016 hasuzumwe imodoka zigera ku 17094. Biteganijwe ko uyu mwaka hazasuzumwa imodoka zirenga iz’umwaka ushize.
Abafatiwe mu cyaha cy’ubwambuzi bushukana nibibahama bazahanwa n’ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Panorama
