Ku wa kabiri tariki ya 21 Kamena 2016, mu Karere ka Gatsibo bakiriye umuyobozi wa World Vision ku Isi, Bwana Kevin Jeckins, waje aturutse ku cyicaro cye i London mu Bwongereza.
“Mu ruzinduko rwe yasuye ibikorwa bitandukanye World Vision yaduteyemo inkunga nk’imiyoboro y’amazi, amashuri, amatsinda y’ubwizigame, amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, n’ibindi” Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo akomeza avuga ko uwo mushyitsi yabijeje ubufatanye mu myaka iri mbere kandi na bo bamwijeje gukomeza gusigasira ibyo bagezeho.
Uwo muyobozi yasuye Akarere ka Gatsibo aherekejwe n’uyoboye World Vision muri Afurika Madamu Margret Schather, ndetse n’uyiyoboye mu Rwanda Bwana George Kitawu.
Panorama

Umuyobozi wa World Vision ku Isi, Bwana Kevin Jeckins, asura ibikorwa by’amazi.

Bwana Kevin Jeckins aganira n’abagenerwabikorwa mu karere ka Gatsibo.

Abanyeshuri beretse akanyamuneza Umuyobozi wa World Vision ku Isi, Bwana Kevin Jeckins.
