Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona bituma ijya ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda.
Kuri iki Cyumweru nibwo uyu mukino wabeye i Huye kuri State Kamena.
Ugitangira wabonaga amakipe akina asa n’ayigana, buri kipe ishaka kureba uko indi ihagaze mu by’ukuri.
Gusa uko umukino warushagaho gushyuha ni ko wabonaga ko Rayon Sports itangiye kuzamura urwego.
Mu minota 15 ya mbere , Amagaju FC yihariye umupira hagati mu kibuga, ariko gutsinda bikayigora.
Ntibyatinze rero Rayon Sports itangira gusatira Amagaju FC kuko yasaga nk’iyamaze kubona imikinere yayo ndetse hari n’ubwo Tambwe Gloire yagerageje gutera mu izamu, umunyezamu wa Amagaju FC witwa Clément Twagirumukiza arawufata.
Tambwe Gloire ntiyacitse intege kuko ku munota wa 33 yaje gutsinda igitego akoresheje umutwe nyuma yo guhabwa neza umupira bikozwe na Emmanuel Nshimiyimana witwa Kabange.
Igice cya mbere cyarangiye gityo.
Ku ikubitiro y’igice cya kabiri, Rayon Sports yakoze impinduka ishyiramo Mugisha Didier asimbuye Likau Kitoko.
Amagaju FC nayo yagerageje gukora ako ashoboye ngo yishyure mu minota ya mbere y’iki gice, abifashwamo na Alanda Destin na Rachid Mapoli ariko bose ntacyo babashije kugera ho muri icyo gihe cyose.
Ku munota wa 76, Youssou Diagne yatsindiye Rayon Sports igitego cya kabiri n’umutwe, ku mupira uteretse Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ yateye awushyira mu rucundura.
Iminota 10 ya nyuma yarazwe no gusatira kwa Amagaju FC harimo umupira Iradukunda Daniel yatanze mu rubuga rw’amahina, usanga Nibibona Eddy awuteresha umutwe ariko umunyezamu Kwizera Olivier.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itandatu yikurikiranya muri Shampiyona.
Iyi kipe yaherukaga intsinzi tariki 22, Gashyantare, 2026, itsinda Mukura VS ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa Kane n’amanota 47, irushwa amanota 14 na Al Hilal SC ya mbere.
Irushwa amanota umunani na APR FC zizahura ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.
Amagaju FC yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota 27.
Indi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Al- Merrikh yanyagiye Bugesera FC ibitego 3-0 naho Etincelles inganya na Kiyovu Sports ubusa ku busa.


















































































































































































