Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Abana 86 kuri 90 baje mu cyiciro cya mbere mu bizamini bya Leta

Mu bizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu mwaka w’amashuri 2016, abana biga mu ishuri Orpcare ryo mu karere ka Kayonza, 86 kuri 90 bakoze ibizamini batsinze ibizamini ku buryo baje mu cyiciro cya mbere (first division).

Mu bana 11 baje mu cyiciro cya mbere n’amanota atanu kuri atanu, umwe ari mu icumi ba mbere ku rwego rw’igihugu.

Iyo usesenguye uko abana bigaga muri Orpcare batsinze ibizamini, uwanyuma afite amanota 19. Isomo abanyeshuri batsinze cyane ni icyongereza kuko mu banyeshuri 90 bakoze ikizamini, icyenda bonyine ni bo bagiye mu cyiciro cya kabiri na ho abandi 81 bafite amanota yo mu cyiciro cya mbere.

Mu bana bakoze ikizamini uko ari 90, abahungu ni 52 na ho abakobwa bakaba 38.

Nk’uko Ikinyamakuru Panorama cyabitangarijwe na Gakwaya Leonard washinze Orpcare Nursery and Primary School, umwarimu watsindishije isomo rye ku kigero kiri hejuru ya 80 ku ijana, azahabwa agahimbazamushyi k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180. Ariko muri rusange buri mwarimu azagenerwa igihembo.

Niba ntagihindutse, biteganyijwe ko ku wa 19 Mutarama 2018, ishuri rizashimira abana n’abarezi ko bitwaye neza.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities