Panorama
Perezida Ali Bongo wa Gabon, ku cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2018, ni we wamuhaye igihembo Areruya Joseph wegukanye intsinzi mu irushanwa La Tropicale Amissa Bongo, avuga ko umukino w’amagare ukwiye kuzamuka ukagera ku rwego rw’umupira w’amaguru. Anavuga ko abandi bose bakwiye kumureberaho.
Ati “Abanyafrica bakwiye kugaragara ku isoko ryo hejuru ku rwego rw’isi nko mu mupira w’amaguru. Gutsinda kw’uyu musore [Areruya] kurerekana ko bishoboka. Agomba guha urugero abandi banyafurika ko na bo bafite umwanya mu basiganwa neza.”
Areruya ni we munyafurika wa gatatu utwaye iri rushanwa ryihariwe cyane n’Abafaransa kuko mu nshuro 13 rimaze kuba baritwaye inshuto icyenda. Ni we munyafurika wenyine wegukanye iri siganwa akinira ikipe y’igihugu cy’iwabo. Abandi baritwaye bakiniraga amakipe ya; Europcar ( Natnael Berhane wa Eritrea) na Skydive Dubaï (Rafaa Chtioui wa Tunisia).
Areruya kandi ni we wegukanye ibihembo byinshi, uretse kuba yabaye uwa mbere, yanahawe igihembo cy’umukinnyi w’Umunyafurika witwaye neza, anahabwa ikindi cy’umukinnyi ukiri muto witwaye neza.
Ikinyamakuru l’Equipe kivuga ko Kimasa, ufite amasezerano mashya mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka, ubu ari kwifuzwa n’andi makipe akomeye iburayi yakurikiranaga buri kantu kose muri La Tropicale Amisa Bongo.
Areruya Joseph ubu ni igihangange muri Africa mu magare, muri Gabon ejo batunguwe no kubona ari umusore utuje, ucishije macye, utigamba ubutwari ahiga abandi.
Mehdi El-Chokri umunyaMaroc bakinana muri Dimension Data ati “Aratuje cyane, ntakunda gusekana natwe cyane, hari ubwo asetsa ariko mu isiganwa ni bwo umwumva neza.”
Ejo bari biteze ko agera ku murongo wa nyuma yikomanga ku gatuza yigamba ubutwari nk’uko umunyamakuru wa RFI abivuga, ariko yahageje yishimye bisanzwe ndetse mu kuzamuka gufata ibihembo yari acishije macye yambaye ibendera ry’igihugu cye.
Bernard Hinault uri mu bayobozi b’isiganwa La Tropicale akaba igihangage cyatwaye Tour de France eshanu, Vuelta a España ebyiri na Giro d’Italia eshatu amarushanwa akomeye kurusha andi yose ku isi hari uko nawo abona Kimasa.
Ati “Uburyo asiganwamo ni ubw’abanyamwuga, uretse kuba ari n’igisore ariko azi n’ubwenge mu gusiganwa. Azi gufata umwanya mu nzira, ntagira igihunga na rimwe kandi ariga akamenya vuba…ntabwo kumwumva birarangira.”

Areruya Joseph ni we mukinnyi w’Umunyafurika utwaye La Tropicale Amisa Bongo akinira ikipe y’igihugu cye (Photo/Courtesy)
