NIMERO YA 5 KU RUTONDE RW’ABAKANDIDA BAZATORWA MU BAGORE INTARA Y’IBURASIRAZUBA
IRIBAGIZA LYDIE afite imyaka 39, arubatse, n’uwo bubakanye Imana yabahaye abana bane.
Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree) mu by’ubuyobozi n’icungamutungo. Mu mashuri yisumbuye yize iby’ubuhinzi. Nyuma y’ibyo yabonye kandi amahugurwa atandukanye arimo no kwigisha.
Yakoze imirimo itandukanye; ubu ari mu nzego z’ibanze mu Nama y’Igihugu y’Abagore (CNF), ku bufatanye n’Akazi Kanoze Access, ahugura urubyiruko mu masomo atandukanye. Yakoze mu muryango w’ivugabutumwa mu rubyiruko (Jeunesse pour Christ au Rwanda), aho yigishije. Nyuma ayobora gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi muri uwo muryango. Yabaye kandi umukozi ushinzwe imirimo y’ubuhinzi mu muryango utegamiye kuri Leta (AVSI), akorera mu kigo mbonezamirire cya Humure mu karere ka Gatsibo.
Ingingo z’ingenzi z’imigabo n’imigambi bye
Binyuze mu nshingano nkuru z’Inteko Ishinga Amategeko ari zo Gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, azaharanira ibi bikurikira:
- Iterambere n’imibereho myiza by’umuryango wo shingiro ry’iterambere rirabye ry’igihugu cyacu.
- Kurwanya ubujiji mu muryango aharanira ko abana b’abakobwa n’abahungu bose biga bakaminuza. Abacikirije amashuri ndetse n’abataragize amahirwe yo kwiga bagahabwa amahugurwa atandukanye arimo kwihangira umurimo bakora bikorera, umurimo unoze, kubyaza umusaruro mwinshi muri bike bafite…
- Gushyigikira amategeko yashyizweho kandi aharanira gushyiraho andi aho ari ngombwa hose, mu rwego rwo gushakira abanyarwanda imibereho myiza, ubukungu butuma batera imbere n’ubutabera kuri bose.
- Kugenzurana ubushishozi imikorere ya Guverinoma, abakora neza bagashimwa, abakora nabi cyane cyane abanyereza ibyarubanda n’abareganya abaturage atazabihanganira.

Lydia IRIBAGIZA arahatanira kujya mu nteko ishinga amategeko anyuze mu cyiciro cy’abagore mu ntara y’Iburasirazuba.












































































































































































