Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Rutsiro-Rubavu: PL yabasezeranyije Banki yihariye ku buhinzi n’ubworozi

Hon. Mukabalisa Donatila, umuyobozi wa PL akaba ari na we uyoboye urutonde rw'abakandida depite b'iryo shyaka (Ifoto/Raoul N.)

Ubwo Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu –PL, ryakomezaga igikorwa cyo kwamamaza abakandida baryo bahatanira kuba abadepite, ryemereye abanyarubavu na Rutsiro ko nibariha amajwi rizabashyiriraho Banki n’ikigega byihariye ku buhinzi n’ubworozi.

Ku wa gatanu tariki ya 17 Kanama 2018, ubwo PL yari mu karere ka Rubavu ku kibuga cya Nengo, Hon. Mukabalisa Donatila uyobora iri shyaka, akaba anayoboye urutonde rw’abakandida baryo, ababwira gahunda PL ibafitiye, yababwiye ko bazashyira ingufu mu kwita ku munyarwanda, aho ibikorwa byose buri wese agomba kubigira mo uruhare kandi bikamuzanira inyungu.

Yagize ati “Dufite gahunda yo guteza imbere imibereho y’umunyarwanda, aho ibikorwa byose bizajya biremuba kandi akabigiramo uruhare, ndetse bikamuzanira inyungu kugira ngo arusheho kubaho neza.”

Yakomeje avuga ko bazabashyiriraho uburyo bwo guteza imbere imirimo yabo irimo ubuhinzi, kuko aribwo butunze benshi mu batuye aka karere.

Ati “Turabizi ko Rubavu mutunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi. Turashaka nimudutora, tuzashyiraho gahunda yo kuborohereza nk’uko umuntu agira ubwishingizi ku buzima, ku mitungo ye; turashaka kuzashyiraho ikigega cy’ubuhinzi kikazajya kibagoboka, tugashyiraho Banki yihariye y’Ubuhinzi kugira ngo mujye mubona inguzanyo muteze imbere umwuga wanyu.”

Iki gikorwa cyakomereje mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba.

Umwe mu baturage baganiye na Panorama yavuze ko bashimye gahunda ya PL cyane iyo guteza imbere urubyiruko.

Yagize ati “nkanjye nk’urubyiruko nacikirije amashuri, ariko kuba bavuga ko bazadushyiriraho amashuri y’imyuga ni ibintu byiza cyane, nta kizambuza kubatora dore ko ngo bazadushyiriraho na Banki izajya ituguriza tugahinga. Ni ibintu byiza cyane.”

Ishyaka PL rishoje icyumweru cya mbere cyo kwiyamamaza rigiye mu turere umunani two mu ntara z’Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba.

Raoul Nshungu

Abarwanashyaka ba PL i Rubavu (Ifoto/Raoul N.)

Abayoboke ba PL muri mitingi i Rutsiro (Ifoto/Raoul N.)

Munyangeyo Théogène, Visi Perezida wa mbere wa PL akaba anashinzwe ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’iryo shyaka (Ifoto/Raoul N.)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities