Ubwo Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu –PL, ryakomezaga igikorwa cyo kwamamaza abakandida baryo bahatanira kuba abadepite, ryemereye abanyarubavu na Rutsiro ko nibariha amajwi rizabashyiriraho Banki n’ikigega byihariye ku buhinzi n’ubworozi.
Ku wa gatanu tariki ya 17 Kanama 2018, ubwo PL yari mu karere ka Rubavu ku kibuga cya Nengo, Hon. Mukabalisa Donatila uyobora iri shyaka, akaba anayoboye urutonde rw’abakandida baryo, ababwira gahunda PL ibafitiye, yababwiye ko bazashyira ingufu mu kwita ku munyarwanda, aho ibikorwa byose buri wese agomba kubigira mo uruhare kandi bikamuzanira inyungu.
Yagize ati “Dufite gahunda yo guteza imbere imibereho y’umunyarwanda, aho ibikorwa byose bizajya biremuba kandi akabigiramo uruhare, ndetse bikamuzanira inyungu kugira ngo arusheho kubaho neza.”
Yakomeje avuga ko bazabashyiriraho uburyo bwo guteza imbere imirimo yabo irimo ubuhinzi, kuko aribwo butunze benshi mu batuye aka karere.
Ati “Turabizi ko Rubavu mutunzwe ahanini n’ubuhinzi n’ubworozi. Turashaka nimudutora, tuzashyiraho gahunda yo kuborohereza nk’uko umuntu agira ubwishingizi ku buzima, ku mitungo ye; turashaka kuzashyiraho ikigega cy’ubuhinzi kikazajya kibagoboka, tugashyiraho Banki yihariye y’Ubuhinzi kugira ngo mujye mubona inguzanyo muteze imbere umwuga wanyu.”
Iki gikorwa cyakomereje mu murenge wa Mushubati ho mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba.
Umwe mu baturage baganiye na Panorama yavuze ko bashimye gahunda ya PL cyane iyo guteza imbere urubyiruko.
Yagize ati “nkanjye nk’urubyiruko nacikirije amashuri, ariko kuba bavuga ko bazadushyiriraho amashuri y’imyuga ni ibintu byiza cyane, nta kizambuza kubatora dore ko ngo bazadushyiriraho na Banki izajya ituguriza tugahinga. Ni ibintu byiza cyane.”
Ishyaka PL rishoje icyumweru cya mbere cyo kwiyamamaza rigiye mu turere umunani two mu ntara z’Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’Uburengerazuba.
Raoul Nshungu

Abarwanashyaka ba PL i Rubavu (Ifoto/Raoul N.)

Abayoboke ba PL muri mitingi i Rutsiro (Ifoto/Raoul N.)

Munyangeyo Théogène, Visi Perezida wa mbere wa PL akaba anashinzwe ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’iryo shyaka (Ifoto/Raoul N.)
