Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Uwamugariye ku rugamba wishora mu biyobyabwenge azahanwa nk’abandi bose _Brig. Gen. Bagabo

Abamugariye ku rugamba batuye i Nyarugunga bitabiriye ibiganiro byo kurwanya ibiyobyabwenge.

Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abamugariye ku rugamba kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakubahiriza n’amategeko, bibutswa ko ntawe ukwiye gukora amakosa cyangwa ngo yishore mu biyobyabwenge, kuko uzajya afatwa azajya ahanwa n’amategeko hatitaweho ko yaba afite ubumuga ubwo aribwo bwose.

Ku wa 26 Ukwakira 2018, Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Nyarugunga, abahagarariye Polisi y’Igihugu n’abahagarariye Inkeragutabara, bagiranye ibiganiro n’abamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu wa Kibaya, Umurenge wa Nyarugunga, mu rwego rwo kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge.

Brig. Gen. Bagabo Peter John, Komiseri muri RDRC by’umwihariko ushinzwe Umujyi wa Kigali, yasabye abamugariye ku rugamba kujya batunga agatoki abashaka kwishora mu biyobyabwenge kandi bakagira uruhare mu kubungabunga umutekano batanga amakuru.

Agira ati “Muzirikane agaciro kanyu, ntidukwiye kuza hano tuzanywe no gukemura ibibazo by’abakoresha ibiyobyabwenge. Dukwiye kuza tuganira ibijyanye n’imishinga y’iterambere.”

Yakomeje agira ati “Kurwanya ibiyobyabwenge ni urugamba rworoheje kurusha urwo mwarwanye. Muharanire amahoro kuko utihaye amahoro ntawundi wayaguha. Uzakora ikosa, uzishora mu biyobyabwenge amenye ko bitazitirirwa reserve force, ni umuntu ku giti cye uzajya abyibarizwa, azajya abiryozwa.”

Yakomeje ababwira ko imyitwarire yabo ariko gaciro kabo, abasaba kwitwararika no kugira ikinyabupfura kuko aribwo bazubahwa. Abasaba ko ntawe ukwiye kwitwaza ibiyobyabwenge avuga ko nta kazi afite, ahubwo bakwiye kwegera inzego z’ibanze zikabafasha, kandi bagakorera hamwe mu makoperative.

Uwamahoro Généviève, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga. Asaba abamugariye ku rugamba gutanga amakuru kandi ku gihe, kugira ngo uwaba akoresha cyangwa acuruza ibiyobyabwenge afatwe ataranduza urubyiruko.

Agira ati “Akazi abamugariye ku rugamba bakoze ni kenshi, ntidushaka rero ko bijandika mu biyobyabwenge. Bongere imbaraga mu bikorwa bibyara inyungu batangiye, bareke kwishora mu biyobyabwenge.”

Ndekezi John, ukuriye abamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu wa Kibaya, mu murenge wa Nyarugunga, avuga ko gutanga amakuru mu kurwanya ibiyobyabwenge aho batuye ari inshingano zabo.

Agira ati “Iyo turwanya ibiyobyabwenge tuba twubaka igihugu kandi duharanira ko abana bacu baba mu gihugu kizima. Gutanga amakuru ni inshingano zacu, ntawakwishora mu biyobyabwenge turebera.”

Abamugariye ku rugamba basabwa gutanga amakuru kandi ku gihe, banasabwa kandi kutajya gusabiriza ahubwo ibibazo bafite bakabitura Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, kuko gusabiriza ari ukwitesha agaciro.

Rwanyange René Anthère

Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu murenge wa Nyarugunga, abahagarariye Polisi y’Igihugu n’abahagarariye Inkeragutabara, bagiranye ibiganiro n’abamugariye ku rugamba batuye mu murenge wa Nyarugunga.

Abamugariye ku rugamba bitabiriye ibiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities