Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Mageragere: Kuri gereza ya Nyarugenge hatewe ibiti ibihumbi bine

CG George Rwigamba, yifatanyije n'imfungwa n'abagororwa bari muri Gererza ya Nyarugenge mu muganda wo gutera ibiti.

Abakozi b’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, bifatanyije n’abagororwa ba gereza ya Gereza ya Nyarugenge ndetse n’abaturage batuye Akagari ka Kavumu ko mu murenge wa Mageragere, mu muganda ngarukakwezi wabaye ku wa gatandatu tariki ya 27 Ukwakira 2018, batera ibiti bisaga ibihumbi bine kuri iyi gereza ya Nyarugenge.

Impamvu yo gutera ibiti byinshi kuri iyi gereza, ni uburyo bwo kurinda ibidukikije harwanywa isuri kuri gereza nshya kuko yubatse ku musozi. Abagororwa bishimiye kuba bakoranye umuganda n’abashinzwe kubarinda bari kumwe n’abaturage, kuko bibereka ko leta itabatererana mu bikorwa byose bigenewe iterambere ry’abaturage bayo.

Nyuma yo gusoza umuganda habaye ibiganiro byahuje abawitabiriye. Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, CG George Rwigamba, yabasobanuriye akamaro k’umuganda n’inkomoko yawo ko iri mu muco wa Kinyarwanda.

Komiseri Mukuru wa RCS yashimye abitabiriye uyu muganda wo gutera ibiti cyane cyane, abagororwa abashimira no ku bindi bikorwa bagiramo uruhare harimo nk’icyo kubaka iyi gereza nshya ya Nyarugenge, maze abasaba ko igikorwa cyo gutera ibiti kuri iyi gereza cyazakomeza.

Abagororwa bitabiriye uyu muganda  nabo bashimye iki gikorwa. Byukusenge Gaspard yagize ati “Guhura n’abayobozi bacu bashinzwe kutugorora bari kumwe n’abaturage tugakorana umuganda biradushimisha cyane, kuko bitwereka ko ubuyobozi butwitayeho ko gufungwa atari uguhezwa ku zindi gahunda ziteza imbere igihugu.”

Naho Mukamurigo Regine yavuze ko gutera ibiti bibafitiye akamaro nk’abagororwa “Gereza yacu bayizanye ahantu hari ibiti bikurura umwuka mwiza, ni inshingano yacu kubyongera kugirango turusheho kugira ubuzima bwiza…..kuri gereza ya Kigali 1930 aho twahoze kubera ko nta mwuka mwiza wahabaga, twagiraga indwara z’ubuhumekero ndetse n’iz’amaso ariko hano kubera umwuka mwiza zaragabanutse cyane.”

Kugeza ubu gereza ya Nyarugenge icumbikiye imfungwa n’abagororwa ibihumbi umunani bavuye muri gereza yahoze yitwa iya Kigali 19930 ndetse n’iya Gasabo. Abafungiyemo abagera kuri 60 ku ijana baregwa ibyaha bisanzwe biganjemo abazira ibiyobyabwenge.

Safari Placide

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities