Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

UTB yahembewe kuba iya mbere mu ikoranabunga rya ICDL

Kaminuza yigisha Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga  n’Ubucuruzi (UTB) yabonye Igihembo cyo kuba Kaminuza ya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba, iyo hagati ndetse n’iy’Amajyepfo ibonye yashyize  gahunda ya  ICDL (Internet Computer Driving License) muri porogaramu y’amasomo yigishwa (Curriculum).

Iki gihembo cy’ishimwe ry’icyemezo (Certificate) yakibonye ku wa 25 Ukwakira 2018, igishyikirijwe n’ubuyobozi bwa ICDL, aho hahembwe n’ibindi bigo birimo Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kubera kwitabira gukoresha ikoranabuhanga rya ICDL.

Umuyobozi akaba n’uwashinze ikigo ICDL Damien O’Sullivan, asaba n’ibindi bigo byo mu Rwanda gukoresha iri koranabuhanga kuko ari bwo iterambere ry’igihugu rizagerwaho.

Yagize ati “Aziya ni umwe mu migabane y’Isi ukoresha iri koranabuhanga kandi urimo gutera imbere ku buryo budasanzwe.  Abanyafurika namwe mugomba gukoresha iri koranabuhanga kandi birakwiye, ni rimwe mu ikoranabuhanga ryihutisha iterambere ry’Igihugu.”

Umuyobozi wa UTB, Dr. Kabera Callixte, yemeza ko kuba kaminuza ayoboye yarahisemo iri koranabuhanga ari kimwe mu bizatuma abanyeshuri baryigamo bahangana ku isoko ry’Umurimo.

Yagize ati “Ni ibintu bidushimishije kandi biduhaye imbaraga kuba tubonye iki gihembo, twabihisemo kugira ngo abanyeshuri bacu bazabashe guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse tunashyira mu bikorwa  gahunda za Leta zo guteza imbere ikoranabuhanga rya ICDL ku banyeshuri barangiza.”

ICDL ni uburyo bw’ikoranabuhanga bwigisha abanyeshuri ku buryo bwimbitse imikorere ya mudasobwa irimo ihuzanzira (Networking), n’ibindi ku buryo bibasha kubafasha mu kazi gasanzwe ka buri munsi.

Bamwe mu bakoresha iri koranabuhanga bavuga ko riborohereza mu gutanga serivisi ndetse bigafasha n’ababagana.

Nizeyimana Jean Pierre, umwe mu barimu ba UTB bigishijwe iri koranabuhnga yagize ati “ICDL ni ingenzi cyane, bakwigisha mudasobwa ku buryo bwimbitse, ukamenya uko porogaramu zayo zikora zose. Hari ubwo kera twigaga mudasobwa tukibeshya ko tuyizi kandi atari byo, ukaba wahamagara umutekinisiye ngo aze agufashe kandi hari ibyo wakagombye kwikorera. ibyo byose rero ku muntu ufite icyemezo cya ICDL ntabwo izo mbogamizi ahura na zo.”

Muri UTB hari abarimu 15 bashobora kwigisha ikoranabunga rya ICDL ndetse nyuma y’amezi abiri abarimu bose ba UTB bazaba babonye impamyabushobozi ya ICDL.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities