Twifashishije imbuga zitandukanye, twashoboye kubakusanyiriza bimwe mu bikubiye mu mabanga y’urukundo umuntu akorera mugenzi we ariko akenshi atazi ibisobanuro byabyo. Hari byinshi namwe muzi, tubasabye kujya mubidusangiza kugira ngo tubyegeranye tubisangize benshi. Reka mbabere Nyogosenge.
Bimwe mu byo ujya ukora ku mukunzi wawe utazi icyo bivuga
- Kureba cyane mu maso: Ndagukunda n’ubuzima bwange bwose
- Guhuza indimi: Ndagukunda kugeza gupfa
- Kumwereka Ururimi: Nkurikira ndagushaka
- Kugusoma mu gahanga: Ndakwemera
- Kugusoma inyuma y’ikiganza: Ndakwemera kandi tuzahorana
- Kugusoma ugutwi: Ndi muri wowe
- Gusoma ku itama: Ndagusuhuzanya urukumbuzi, ngiye nkigukumbuye; ubyumve ko ngukunda
- Guhana ururimi: Ngufitiye urukundo rw’igishyuhirane
- Gusoma mu jisho: Urukundo rutajegajega
- Guhuza iminwa: Dufite urukundo rutajegajega, rusobetse
- Kumukanda intoki: Ndagukunda ariko nabuze uko mbikubwira.
- Kumufata mu mutwe: Nguhaye umutima wange wose
- Gushyira ikiganza mu gituza: Nguhaye umutima wange wose
- Kumusuhuza ukamufata mu nda: Ndakwihaye
- Gusambaguza umusatsi: Ndagukunda ariko ufite abandi
- Gutereka amaso: Byose ndabyemeye kandi birashoboka
- Gukubita agashyi buhoro: Impuhwe n’urukundo bitaryarya
- Gufata ku itako: Ndagukunda kugera gupfa
- Kumushima mu kiganza: Ndashaka ko turyamana
- Guhana cadeaux/gifts: Uzahore unyibuka
- Guhana indabo: Nifuza kubana nawe
- Guhana amafoto: Nifuza guhorana nawe
- Kumwereka ururimi: Nkurikira ndagushaka
Byegeranyijwe na Munezero Jeanne d’Arc














































































































































































