Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Rugando: Abaturage barishakamo miliyoni icumi zo kurangiza imihanda batangiye

Abagize Komite y'iterambere mu kagari ka Rugando bicaye hamwe bashaka igisubizo k'ibibazo biri mu kagari kabo (Ifoto/Panorama)

Abaturage bo mu kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, bishatsenmo ubushobozi batangiye kwiyubakira imihanda ya kaburimbo izatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 52, ubu hakaba hasigaye agera kuri miliyoni 10 gusa kugira ngo bese umuhigo.

Mu nama yo ku wa gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2019, Komite y’iterambere y’Akagari ka Kimihurura yicaye hamwe, iyobowe na Mirenge John, isuzuma ibyo bagezeho mu mwaka wa 2019, biyemeza ko bagomba kubirangiza ndetse bakanitegura inama mpuzamahanga izabera i Kigali muri Kamena 2020.

Buri wese yasabwe gutunganya iwe hakagira isuku, aho bagomba gutera ubusitani bigakorwa vuba kandi bikaba itegeko ku bo bireba bose. Imbuga y’akagari na yo ikaba igomba gusasamo amapave mu rwego rwo kujyana n’ikerekezo Perezida wa Repubulika yasabye abatuye ako kagari.

Abagize Komite y’Iterambere mu kagari ka Rugando bungurana ibitekerezo ku mishinga bafite (Ifoto/Panorama)

Majyambere Laurien, Perezida w’inama Njyanama y’Akagari ka Rugando, avuga ko abaturage batangiye kugaragaza uruhare rwabo, kuko inyigo bakoze zimaze kubatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu.

Mu byo bashima bamaze kugeraho ni uko hari abaturage batanze inkunga yabo bemeye mu kubaka iyo mihanda, ndetse biyemeza kongeraho kugira ngo ibikorwa birangire. Hari kandi abitanga bagakurikirana ibikorwa nta gihembo batse, ndetse n’abakora inyigo ku bwitange bwabo.

Mu nzitizi bagihura nazo harimo abaturage batarumva neza akamaro ko gushyirahamwe mu gukura imihanda y’imigenderano, abatanga amafaranga make ku yo bemeye, abatanga make cyane ndetse n’imvura yatwaye bimwe mu byari byamaze gukorwa.

Mirenge John, Perezida wa Komite y’iterambere mu kagari ka Rugando, avuga ko bahura kenshi bagamije kwishakamo ibisubizo. Agira ati “Duhura kenshi tugasangira amakuru, aho bishoboka tukishakamo ubushobozi, ariko ntihagire igikorwa gisigara inyuma.”

Perezida Paul Kagame ubwo yifatanyaga n’abatuye Akagari ka Rugando mu muganda rusange ku wa 30 Ugushyingo 2019, yabwiye abaturage ko yaje kubashyigikira ariko kandi imihanda yabo igomba gukorwa ikagera ku ijana ku ijana. Ati “Imihanda y’aho mutuye nirangira ubwo umuhigo uzaba wuzuye. Turashaka kugera ku ijana ku ijana, buri wese ashyireho ake.”

Abaturage b’Akagari ka Rugando bishimira ko Perezida wa Repubulika yaje gushyigikira ibikorwa by’itembere bamaze kugeraho kandi ukora ibyiza ahabwa ishimwe, akaba ariyo mpamvu bagomba gushyiramo imbaraga ibyo batangiye bikarangira.

Perezida wa Repubulika yabemereye ko ahereye ku byo bamaze kwigezaho, ibisigaye Minisiteri y’ibikorwaremezo n’Umujyi wa Kigali bazakomeza kubafasha n’ahasigaye hagakorwa, kuko ibyo abaturage bamaze kugeraho ari ibyo gushyikirwa.

Imihanda ya kaburimbo (Bi-couche) yubakwa n’abaturage b’akagari ka Rugando bishatsemo ubushobozi (Ifoto/Panorama)

N’ubwo abatuye Akagari ka Rugando bakomeje kwishakamo ubushobozi, uburyo iyi mihanda yubatsemo (Bi-couche), bigaragara ko hatagize izindi mbaraga zishyirwaho idashobora kumara imyaka itanu itarasenyuka, imbaraga z’abaturage zikaba zibaye imfabusa, kandi bari mu nzira nziza. Ni abo gushyigikirwa.

Iyi mihanda ya kaburimbo ije isanga ibindi bikorwa biyubakiye umuhanda w’amabuye, bashyira amatara ku mihanda yose igize ako kagari ndetse banashaka inzira z’amazi ku mihanda itari imeze neza.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities