Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Tariki ya 9 Mata 1994: Ubwicanyi bwakomeje gufata umurego, abanyaburayi barahungishwa

Abafaransa n'ababiligi bagera kuri 500 bafashijwe n'ingabo za Loni kugera ku kibuga cy'indege cya Kigali basubira iwabo.

Nyuma y’iminsi ibiri Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye gukorwa, ubwicanyi bwarakomeje mu bice bitandukanye by’igihugu ari na ko abanyaburayi bari mu Rwanda bahungishwaga.

Nk’uko tubikesha Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), icyo gihe ni bwo hatangiye Operation Amaryllis, iyobowe na Generali Henri Poncet mu rwitwazo rwo guhungisha abanyaburayi bagera ku 1400 babaga mu Rwanda.

Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana bishe abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo bagera kuri 500. Kuri uwo munsi Ingabo za Loni ziboneye ubwicanyi bwakorewe abatutsi biganjemo abana muri Kiliziya i Gikondo.

Abasirikare ba Leta ya Habyarimana batwitse abatutsi bari bahungiye Nyakabanda II munsi ya BAOBAH. Icyo gihe kandi abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Nyamirama na Kabare (mu karere ka Kayonza) barishwe.

Abari bahungiye kuri Paruwasi Gatolika ya Kabuye, ubu ni mu Murenge wa Jabana bose barishwe. Hagati y’itariki ya 9-10-11/04/1994, abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi (ubu ni mu Karere ka Gatsibo), nabo barishwe.

Ibikorwa by’Interahamwe kandi byageze no ku batutsi muri Nyagatare i (ubu ni mu Karere ka Nyagatare), naho batangira kwicwa.

Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Zaza muri Kibungo, guhera tariki ya 09 kugeza tariki ya 12 Mata, aho Abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800 bishwe.

Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba (Mabanza) muri Perefegitura ya Kibuye bagabweho igitero, babanje kwihagararaho mu gihe kingana n’iminsi itanu guhera tariki ya 9 kugeza tariki ya 14 Mata biba iby’ubusa n’ubundi ababarirwa mu 12000 baricwa.

Abatutsi bari bahungiye Nyabikenke ku biro byahoze ari iby’Umurenge wa Karama muri Bumbogo, barishwe ubu ni mu Karere ka Gasabo.

Ibindi wamenya ku byaranze iyi tariki mu 1994

  • Hishwe Abatutsi i Nyarushishi (Nkungu)
  • Hishwe Abatutsi b’i Cyabingo
  • Hishwe Abatutsi mu Mataba (Gakenke)
  • Hishwe Abatutsi muri santeri ya Kararama (Gakenke)
  • Hishwe Abatutsi bari bahungiye ku Rusengero rw’Aba Baptiste rwa Rusiza muri Kabumba, Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu.

Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Nyundo no mu nkengero zayo, muri Perefegitura ya Gisenyi barishwe ubu ni mu karere ka Rubavu.

Hishwe Abatutsi bari bahungiye muri Maternité ya Nyundo muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities