Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

#COVID-19: Piran Rwanda Ltd yatanze inkunga y’ingoboka ku miryango 220 yo mu karere ka Rwamagana

Kompanyi icukura amabuye y'agaciro )Piran Rwanda Ltd) yatanze inkunga y'ibiribwa n'ibikoresho by'isuku ku baturage batuye mu gice ikoreramo mu karere ka Rwamagana (Ifoto/Panorama)

Imiryango 220 yo mu mirenge ya Musha, Mwurire na Munyiginya yo mu karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba yagenewe inkunga y’ingoboka irimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 5; ku bufatanye n’ikigo Piran Rwanda Ltd gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gace ka Musha.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Musha, Mwurire na Munyiginya bagenewe inkunga na Piran Rwanda Ltd bavuga ko bari babayeho nabi none bakaba bashimira ubuyobozi bwabagobotse.

Kamaraba utuye mu mudugudu wa Kadasumbwa afite imyaka 72 y’amavuko, avuga ko imibereho ye n’umwuzukuru we yari imeze nabi kubera kutabona ifunguro. Agira ati“Inzara yari imereye nabi  kuko ubundi najyaga ngira ikibazo nkajya kureba abantu dusengana none nabo nta kazi bafite  rwose twari  turi mu buzima bubi, mbese ndabashimiye.”

Banganabaseka ni umuturage wahawe inkunga atuye mu Kagali ka Ntunga afite umugore n’abana batatu. Yaje mu karere ka Rwamagana aturutse i Musanze aje gukora akazi k’ubufundi.  Ubu akazi karahagaze, avuga ko we n’umuryango we bigeze no kuburara. Ashima ababageneye inkunga. Agira ati “Ndishimye cyane   kuko inzara yari itumereye nabi kubera ko nta kazi twari dufite ngo tubone icyo kurya kandi nta na mafaranga twari dufite ngo tujye guhaha kuva aho bibereye nari mburaye gatatu.”

Kompanyi icukura amabuye y’agaciro (Piran Rwanda Ltd) yatanze inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku ku baturage batuye mu gice ikoreramo mu karere ka Rwamagana (Ifoto/Panorama)

Sematuro Lionnel ni Umuyobozi wa Piran Rwanda Ltd. Avuga ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu gufasha abaturage badafite amikoro yo kuba babona ibyo kurya muri ibi bihe turimo bikomeye byatewe n’icyorezo cya Koronavirusi.

Agira ati “Turabizi neza ko hari benshi batuye muri bino bice batunzwe n’akazi ka buri munsi niba rero kahagaze ntabwo yabona ibimutunga niyo mpamvu tuzajya tureba uko dushoboye aho twakura kugira ngo dutange umusanzu turebe imiryango imerewe nabi tuyisangize ibyo twashoboye kubona.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire, Rwagasana Jean Claude, asaba abaturage batagifite imirimo muri iyi minsi kugana iy’ubuhinzi, kugira ngo na bo bashobore kwifasha.  Ati “Imirimo imwe n’imwe yarahagaze ariko hari imirimo ihari ubuhinzi ntibwahagaze   kandi ni igihe cyiza cyo guhinga, umusaruro ukomoka k’ubuhinzi n’ubworozi twawongera ukazaziba cya cyuho igihe tutakoraga indi mirimo.”

Company ya Piran Rwanda Ltd yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2014 aho mu karere ka Rwamagana ikorera mu mirenge ya Musha na Mwurire.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities