Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Butera Andrew arashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC

Butera Andrew, wakiniraga APR FC ubu akaba yaratijwe ikipe ya AS Kigali, arashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwemeye icyifuzo cye cyo gutizwa mu ikipe ya AS Kigali nayo izahagarariye u Rwanda mu mikino ya Afurika CAF Confederation Cup.

Butera yari amaze hafi umwaka wose atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune yagize, gusa ubu akaba yaratangiye imyitozo yikoresha nyuma yo gukira. Yasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bamutiza muri AS Kigali, icyifuzo cyaje guhabwa umugisha atizwayo mu gihe cy’umwaka umwe.

Nyuma yo guhabwa igisubizo cyiza ku cyifuzo cye, Butera yaboneyeho umwanya wo gushimira cyane ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’umutoza Mohamed Adil uko yamufashije mu gihe yari arwaye, nk’uko byagaragajwe ku rubuga rw’iyi kipi y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati “Maze imyaka umunani mu ikipe ya APR FC. Ni ahantu nagiriye ibihe byiza cyane kuko APR FC ni umuryango mwiza ufasha uwurimo ndetse n’utawurimo. Nyuma yo gukira nagize igitekerezo nkiganiriza abayobozi banjye, mbasaba ko bamfasha nkajya kongera kuzamura urwego rwanjye, nabo bambera ababyeyi beza bifuriza amahirwe umwana baranyemerera bantiza muri AS Kigali.”

Ndashimira cyane abayobozi banjye ba APR FC, barakoze cyane kwemera icyifuzo cyanjye. Ikindi ndabashimira urukundo rwa kibyeyi banyeretse mu gihe cyose nabanye na bo, barandwaje kugeza nkize neza ubu ndi muzima ; nanjye nk’umwana wabo ndabizeza kutazabatenguha. Ndashimira cyane n’umutoza Adil na we yaramfashije mu gihe cyose namaranye na we mfite byinshi namwigiyeho.”

Butera Andrew yageze mu ikipe y’ingabo z’igihugu mu 2012 akaba yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe. Yatijwe muri AS Kigali umwaka umwe.

Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities