Dr Gashumba Diane, waherutse guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Norvège, kuri uyu wa 10 Gashyantare 2022 yashyikirije umwami Harald V, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo gutangira izo nshingano.
Ambasaderi Dr Gashumba Diane, asanzwe afite icyicaro muri Suède akaba anahagarariye u Rwanda mu bindi Bihugu, birimo Danemark, Finlande na Iceland.
Ibiganiro Amb. Gashumba yagiranye n’umwami wa Norvège, Harald V, byagarutse ku mubano mwiza uri hagati y’Ibihugu byombi, by’umwihariko ku mikoranire myiza muri iyi myaka 2.
Muri ibi biganiro kandi, Amb Gashumba yabwiye Umwami Harald V, ko rimwe mu masomo u Rwanda rwakuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari ukubumbatira amahoro n’umutekano ku Isi yose.
Yagize ati “Ibi bikorwa byo kubungabunga umutekano wacu n’abandi, turabikomeje yaba mu Gihugu cyacu cyangwa hanze yacyo, kandi icyiza ni uko n’abari n’abategarugori babigiramo uruhare.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira ishoramari ryita ku bidukikije, kandi anashishikariza abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa, harimo na Norvège, gufatanya n’ u Rwanda mu rugendo rwo kwesa imihigo, irebana no kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Amb. Gashumba, yahuye n’abayobozi batandukanye, mu rugendo rwe muri iki Gihugu cya Norvège, agirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Bjørg Sandkjær.

Ni ibiganiro byagiye byibanda ku guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi, mu bijyanye n’ubukungu, ubuhahirane, politiki n’umuco; hagendewe ku masezerano y’imikoranire, mu guteza imbere ibiganiro mu bya politiki yashyizweho umukono mu Ugushyingo 2020, hagati ya Norvège n’u Rwanda, na ba Minisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Norvège ni Igihugu cyiyongereye ku bindi byo mu majyaruguru y’u Burayi, Dr Gashumba Diane ahagarariyemo u Rwanda. Muri iki Gihugu kandi, Ambasaderi Gashumba azagirana ibiganiro n’Ibigo bitandukanye, n’abafatanyabikorwa ndetse n’Abanyarwanda bahatuye.
UMUBYEYI Nadine Evelyne












































































































































































