Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abanyeshuri basaga 2000 bitabiriye amarushanwa yo gusoma bazahabwa ibihembo

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation -RWF), ruzahemba abana 2343 bitabiriye amarushanwa yo gusoma ibitabo byanditse mu Kinyarwanda.

Aya marushanwa yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2021, ateganyijwe gusozwa ku rwego rw’igihugu ku wa 11 Werurwe 2022. Ibihembo bitenyijwe birimo Mudasobwa, amagare, imidali, ibikombe, ibitabo, imyenda ya siporo, amakayi n’amakaramu n’ibindi.

Bimwe mu bihembo bizatangwa birimo n’amagare ya Siporo (Ifoto/Panorama)

Mu kiganiro Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rwagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 9 Gashyantare 2022, Perezida w’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard, yavuze ko mu isoza, amarushanwa azabanzirizwa n’umwiherero w’umunsi umwe, uzitabirwa n’abana 30, uzatangira tariki ya 10 Werurwe 2022. Buri ntara n’Umujyi wa Kigali bizaba bihagarariwe n’abana bahize abandi batandatu. Aba bana barimo babiri bo mu cyiciro cy’amashuri abanza kuva mu mwaka wa gatatu kugeza mu wa 5 n’abandi babiri bari mu cyiciro cyo kuva mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye.

Hategekimana yavuze ko abana bose bitabiriye kuva ku rwego rw’ikigo cy’ishuri, bazagenerwa ibihembo mu rwego rwo kurushaho gukundisha abana gusoma no kwandika, nk’imwe mu nkingi zizafasha igihugu kugera ku iterambere rirambye.

Agira “Twafashe icyemezo nk’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, cyo kuba igisubizo cy’igihugu cyacu ndetse na Afurika muri rusange, twandika ibitabo bihesha agaciro igihugu n’umugabane kandi bisubiza bya bibazo byo gutoza umuco wo kwandika mu bakiri bato.

Amateka y’igihugu cyacu agaragaza ko urubyiruko ari rwo rwafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda, ni narwo rero rukwiye gufata iya mbere rukajya ku rugamba rwo kwandika ibitabo. Tugiye dusoma byanze bikunze u Rwanda dushaka na Afurika dushaka bizagerwaho.”

Hategekimana Richard, Umuyobozi w’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda (Ifoto/Panorama)

Akomeza agira ati “Ubumenyi nta handi abantu bashobora kubuvoma, buvomwa mu bitabo. Twagize ibyago abanyafurika kenshi bagiye badushinja ko ushaka guhisha umunyafurika amuhisha mu bitabo. Dushaka kubihindura tunyuze mu gukundisha abana bato gusoma no kwandika.”

Aya marushanwa yatangiriye ku rwego rw’Ibigo by’amashuri, akomereza ku mirenge, ku turere no ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali akazasorezwa ku rwego rw’Igihugu. Abana 2343 bo mu turere 22 nibo bitabiriye aya marushanwa. Uturere umunani ntitwagaragaye muri aya marushanwa, bivuze ko amahirwe abana bafite muri uyu mwaka abo muri utwo turere atazabageraho.

Prof. Ndikumana Viateur, Umuyobozi w’Umuryango Rwanda Editing and Literature Organization (RELO) akaba n’Umwarimu muri Kaminuza, yavuze ko ubuhanga nta handi buturuka hatari mu bitabo.

Agira ati “Abanyarwanda baca umugani ngo izijya guhona zihera mu ruhongore. Iyo uhaye abana umusingi mwiza, uba urimo wubaka ahazaza heza. Abongereza bavuga ko niba usoma uyu munsi, ejo ni wowe uzaba uyobora (Today a reader, tomorrow a leader). Kugira ngo u Rwanda rukomeze gutegura abayobozi n’abakozi bazarugeza ku iterambere rirambye, ni byiza guhera ku bana, bakundishwa kwandika no gusoma.”

Prof. Ndikumana Viateur, Umuyobozi wa RELO akaba n’Umwarimu muri Kaminuza (Ifoto/Panorama)

Prof Ndikumana yakomeje avuga ko kugira abahanga bazi gusoma no kwandika ari inyungu ikomeye ku gihugu, by’umwihariko mu gufasha kwandika amateka nyayo y’igihugu nta kugoreka.

Ati “Hari abantu bajya bandika ku gihugu cyacu ibyo bashaka, amateka yacu bakayagoreka. None se niba tudafite umuco wo kwandika, niba tudashobora no gusoma ibyo abo bantu batwandikaho, twashobora kuvuguruza ibyo banditse gute? Twashobora kubasubiza gute tudafite umuco wo gusoma? Bikwiriye rero guhera mu bana bato.”

Ibitabo byakoreshejwe muri aya marushanwa ni ibyanditse mu Kinyarwanda kandi byemewe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi -REB.

Abanyeshuri bagiye barushanwa gusoma ibitabo bitatu byemejwe gukoreshwa mu mashuri byanditswe n’Abanyarwanda birimo icyitwa “Ndi Umunyarwanda, Isano Iduhuza”; icyitwa “Indangagaciro mu bana bato”; n’icyitwa “Urubyiruko Dufitanye Igihango”.

Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rwiyemeje ko aya marushanwa azaba ngarukamwaka kandi ibihembo bizagenda byiyongera. Magingo aya abafatanyabikorwa batanze inkunga muri aya marushanwa barimo:

Imbuto Foundation, International Technical School of Kigali, Edition Bakame, Hope lines Sports, Hon. Mugesera Antoine, MAMU Group, Learn Work Develop, Cenetra Hotel, Arise Education, Sina Gerard Nyirangarama, APIPODE, RELO, RYOSD, NSEDO, Nika Printers, Autoline, Eng. Buregeya Theoneste na PAM -Rwanda (Panafrican Movement.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Raoul Nshungu Haringingo Francis wari umutoza wa Bugesera FC yasezeye kuri iyi mirimo, asiga iyi kipe aharindimuka. Uyu mutoza yasezeye ku bayobozi ba Bugesera...

Amakuru

Raoul Nshungu Inzego z’ubuzima mu Rwandaziravuga  zafashe ingamba nshya zo guhashya indwara ya Malariya, harimo no kuba uzajya ayisanganwa abagize umuryano we cyangwa se...

Football

Panorama Sports Leeds United na Burnley zazamutse muri Premier League nyuma yo kwitwara neza  muri Shampiyona y’icyiciro cya 2 mu gihugu cy’u Bwongereza. Leeds...

Amakuru

Haribazwa niba Gael Karomba uzwi nka Coach Gael akaba ari we nyir’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM isanzwe ifasha abarimo Bruce Melody, Kenny Sol...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities