Connect with us

Hi, what are you looking for?

Health

Rwamagana: Abaturage Basabwe Gukoresha Neza Inzitiramubu mu Rwego rwo Guhangana na Malariya

Mu murenge wa Fumbwe hatanzwe inzitiramibu ibihumbi 21,650

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya indwara ya malariya, ubuyobozi bwibukije abaturage ko kwirinda ari bwo buryo bwizewe bwo kuyirinda, bushimangira ko gukoresha neza inzitiramubu ari ingenzi mu kurengera ubuzima.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 23 Mata 2026, mu gikorwa cyo gutanga inzitiramubu cyateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Ubuzima (RBC), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo JPHIEGO ndetse n’inzego z’ibanze. Iki gikorwa kikabacyabereye mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwagaragaje ko imirenge ya Fumbwe na Muyumbu iri mu yibasirwa cyane na malariya, busaba abaturage kurushaho kwitwararika, birinda ndetse bakivuza hakiri kare igihe bagize ibimenyetso.

Umuyobozi w’Akarere, MBONYUMUVUNYI Radjab, yasabye abaturage kudasuzugura ingamba zo kwirinda, abibutsa ubukana bw’iyi ndwara. Yagize ati: “Ndagira ngo mbakangurire kwita ku buzima no kwivuriza ku gihe, reka nanabakange, si ukubakanga ariko ni ukubakebura, ndagira ngo mbahe inkuru mbi ivuga ngo ‘Umurenge wa Fumbwe n’Umurenge wa Muyumbu ni imirenge ifite malariya nyinshi mu Karere ka Rwamagana, ni ukuvuga rero ngo mwitonde murarye muri menge nyamuneka, n’ugize akamenyetso yivuze hakiri kare.”

Yakomeje anagaragaza ingaruka zo kudakoresha neza inzitiramubu, ashimangira ko kudaziryamamo bishobora gushyira ubuzima mu kaga. Yagize ati: “Noneho rero umubu utera malariya, ariwo mubu w’ingore, akenshi ukunze kurya abantu ku mugoroba na nijoro, ….dore inzitiramubu mugiye kuzihabwa, buri muryango urahabwa inzitiramubu, ariko noneho hari abagira ubunebwe, ….umubu uzakwahuka kandi twaguhaye inzitiramubu, ubwo uzaba wizize.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Radjab

Ku ruhande rwa RBC, Habanabakize Epaphrodite yasabye abaturage kutakira inzitiramubu gusa, ahubwo bakanazikoresha buri munsi uko bikwiye. Yagize ati: “Mwagize amahirwe mubona inzitiramubu, zigera mu murenge, turabasaba ko inzitiramubu mugiye kubona ziba inzitiramubu muribufate hano ntibirangirire ku kuyifata mukagenda mukayigeza mu rugo mukayimanika, mukayiryamamo, ntabwo igikorwa cyaduhurije hano ari ugufata inzitiramubu, ni ugufata inzitiramubu tukanazikoresha, kubera ko tuzi neza ko twugarijwe na malariya, icyo tubasaba cya mbere rero, turabasaba ko inzitiramubu mugiye guhabwa muzifata neza, mukazimanika mukaziraramo.”

Yanaburiye abaturage ku mikoreshereze mibi yazo, asaba ko zitakoreshwa mu bindi bikorwa bitajyanye n’ubuzima. Yagize ati: “Ntizibe inzitiramubu zo kurobesha, ntizibe n’inzitiramubu zo kubakisha, kubaka akarima k’igikoni, no kubaka uturima tw’igikoni. Hari byinshi mukoresha inzitiramubu zitagenewe, kandi muzi neza ko umurenge wanyu wugarijwe na malaria,…turabasaba rero ko ubu buryo mubonye, aya mahirwe mubone, igihugu kiba cyabatekereje, mugifashe kugera ku ntego yo kurandura malariya.”

Habanabakize Epaphrodite umuyobozi mu gashami gashinzwe kurwanya malariya muri RBC

Abaturage bahawe inzitiramubu bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa, bavuga ko kije kubafasha mu guhangana na malariya. Nibakure Jeanne D’Arc yavuze ko mbere iyi ndwara yabarembeje ariko ubu bafite icyizere cy’impinduka. Yagize ati: “ Icyorezo cyitwa malariya cyari kitumereye nabi, imibu yari myinshi, ariko ubungubu noneho leta itwitayeho nyine tubonye umwirinzi, iwanjye mu rugo nyine inzitiramibu nari nzibabaye, none Imana ingiriye neza.”

Muri iyi gahunda, ingo 8,974 zo mu Karere ka Rwamagana ziteganyijwe guhabwa inzitiramubu zirenga ibihumbi 21 ku bufatanye bwa RBC, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Ku rwego rw’igihugu, RBC iteganya gutanga inzitiramubu zigera kuri 2,900,000, aho izisaga 1,100,000 zimaze gutangwa. Izi nzitiramubu ziteganyijwe kumara hagati y’imyaka ibiri n’itatu, nyuma yaho hakazatangwa izindi mu rwego rwo gukomeza kurinda abaturage malariya.

Mu murenge wa Fumbwe hatanzwe inzitiramibu ibihumbi 21,650 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities