Mu rwego rwo gufasha abagore gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe, hasohotse igitabo gishya cyiswe Mama Guide, cyanditswe n’inzobere mu by’ubuzima hagamijwe gusubiza ibibazo byinshi abagore bahura na byo mu rugendo rwabo rw’ubuzima, kuva mbere yo gusama kugeza mu gihe cyo gucura.
Iki gitabo cyaturutse ku gitekerezo cya Dr. Marie Chantal Umunyana nyuma y’uburambe bukomeye yanyuzemo ubwo yari atwite umwana we wa mbere. Nubwo yari umuganga ufite ubumenyi ku ndwara zitandukanye, yahuye n’ikibazo cya hyperemesis gravidarum, gitera kuruka bikabije mu gihe cyo gutwita.
Agaruka kuri icyo gihe, yagize ati: “Nari nzi ibimenyetso n’uko yigaragaza kuko nari narabyize. Icyo nari mbuze icyo gihe ni uko ntari niteguye mu mutwe kandi ntari narahawe imbaraga zihagije zo guhangana na yo.”
Nyuma yo kunyura muri icyo kibazo, Dr. Umunyana yatangiye kwibaza uko bimeze ku bagore badafite amakuru ahagije cyangwa ubufasha bw’abafite ubumenyi mu by’ubuzima. Ibi byatumye atekereza uburyo bwo kubafasha kubona amakuru ashingiye kuri siyansi aho gushingira ku myumvire cyangwa amakuru atizewe.
Yagize ati: “Niba njye ndi kugorwa kandi mfite ubu bufasha bwose, byagenda bite ku mugore udafite umuryango umushyigikiye, utagira amakuru ku buzima cyangwa utari mu mwuga w’ubuvuzi?”
Mu kazi ke ka buri munsi, yasanze abagore benshi bagira ibibazo bisa birimo ubwoba, urujijo ndetse no kudasobanukirwa impinduka ziba mu mubiri wabo. Hari n’abatinza kujya kwa muganga cyangwa bakishingikiriza ku makuru batizeye bakura ku nshuti no ku mbuga nkoranyambaga.
Agaragaza ko benshi bumvaga bari bonyine muri ibyo bibazo, ati: “Akenshi wumva ari ikibazo cyawe bwite. Kubera ko nta muntu ubivugaho, ugatekereza ko ari wowe wenyine.”
Kugira ngo haboneke igisubizo kirambye, Dr. Umunyana yafatanyije na Dr. Polyphile Ntihinyurwa, inzobere mu buvuzi bw’abagore n’ababyeyi, bandika igitabo gikubiyemo ibisubizo by’ibibazo abagore bakunze kwibaza.
Dr. Ntihinyurwa yavuze ko amakuru yizewe ari inkingi ikomeye mu kurinda ubuzima bw’umugore n’umuryango muri rusange.
Yagize ati: “Amakuru ni yo shingiro ry’ifatwa ry’ibyemezo byiza. Umugore ufite amakuru ahagije aba afite amahirwe menshi yo kugira ubuzima bwiza, kandi abagore bafite ubuzima bwiza bubaka imiryango myiza ndetse n’abaturage bakomeye.”
Iki gitabo gitanga amakuru ashingiye ku bimenyetso bya siyansi ku bijyanye no gutwita, kubyara, konsa, imirire, ubuzima bw’imyororokere ndetse n’impinduka abagore bahura na zo mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.
Mu muhango wo kugitangiza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RBC, Jeanne Umuhire, yashimangiye akamaro ko guha abagore amakuru yizewe, ati: “Ubuzima butangirira mu rugo. Ariko kugira ngo koko ubuzima butangirire mu rugo, abakobwa n’abagore bagomba kugira amahirwe yo kubona atari serivisi z’ubuzima gusa, ahubwo n’amakuru yizewe bashobora kumva no gushyira mu bikorwa.”
Abanditsi b’iki gitabo bavuga ko intego yabo ari ugufasha abagore kutongera gufata ibyemezo by’ubuzima bishingiye ku makuru atizewe, ahubwo bakagira ubumenyi bubafasha kwirinda ibibazo no kurushaho kwita ku buzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.
Src: @kigalitoday


Hamuritswe igitabo cyiswe MAMA GUIDE gikubiyemo amakuru atandukanye agenewe aba mama

















































































































































































