Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire mu Rwanda (RHA) cyatangaje ko cyatangiye gahunda yo kwimura imiryango irenga ibihumbi 41 yari ituye ahatemewe cyangwa hashyira ubuzima bwabo mu kaga, ikimurirwa mu midugudu ifite ibikorwaremezo by’ibanze birimo amazi, amashanyarazi n’imihanda.
Iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa muri gahunda ya NST2 igamije kwihutisha iterambere ry’Igihugu, aho bamwe mu baturage bazava mu buryo bwo gutura butatanye mu byaro, abandi bakavanwa mu manegeka ndetse n’ahandi hubatswe hadakurikijwe igishushanyo mbonera cy’imijyi.
Muri iyi miryango igomba kwimurwa harimo isaga ibihumbi 32 ituye mu buryo butatanye mu cyaro, indi 3.436 ituye mu mijyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga imiturire, hamwe n’imiryango 6.089 ituye mu manegeka ishobora kwibasirwa n’ibiza.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imyubakire y’inzu rusange n’izihendutse muri Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Inyubako mu Rwanda (Rwanda Housing Authority), Emmanuel Ahabwe, yavuze ko gahunda iri kugenda ishyirwa mu bikorwa buhoro buhoro, ndetse bamwe bamaze kwimurwa.
Yagize ati: “Kugeza ubu gutuza imiryango ibihumbi 32 yari ituye mu buryo butatanye bigeze kuri 7,8%. Iyi gahunda ikazafasha no kubona ubutaka bwo guhingaho.”
Imibare ya RHA igaragaza ko kuva gahunda yatangira mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, nibura imiryango 2.500 yamaze kwimurirwa ahantu hateganyijwe guturwa mu buryo bwemewe.
Ahabwe yavuze kandi ko imibare ihari itaruzuza neza ibikorwa byose biri gukorwa kuko hari uturere n’abafatanyabikorwa bataratanga raporo zose.
Ati: “Imibare ihari ni iy’uturere 10 n’Umujyi wa Kigali. Twitezeye raporo nyinshi mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 muri Kamena.”
Mu rwego rwo gukumira ibiza no guteza imbere imiturire itekanye, Guverinoma y’u Rwanda imaze imyaka ikora gahunda yo kwimura abaturage batuye mu manegeka cyangwa mu buryo butajyanye n’igenamigambi ry’imidugudu.
Mu myaka irindwi ishize kugeza mu 2024, imiryango 144.628 yari ituye mu buryo butatanye yamaze kwimurwa, mu gihe indi ibarirwa mu bihumbi 176 biteganyijwe ko izaba yamaze kwimurwa bitarenze mu 2029.
Kubijyanye n’abatuye mu manegeka, imibare igaragaza ko imiryango 1.279 muri 6.089 yari yaragaragajwe nk’iri mu kaga yamaze kwimurwa, mu gihe gahunda ikomeje kugira ngo abandi bose bashakirwe aho batuye hatekanye.
RHA ivuga ko abaturage bimuriwe mu midugudu y’icyitegererezo bakomeza kugira uburenganzira ku butaka cyangwa ku mitungo yabo aho bari batuye mbere, cyane cyane ku batujwe kubera impamvu z’ibiza n’umutekano muke w’aho bari batuye.

Imiryango ituye mu manegeka irenga ibihumbi 40 igiye gutuzwa mu midugudu itekanye
























































































































































































