Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko kiri gukurikiranira hafi indwara ya Hantavirus nyuma y’uko hagaragaye ibibazo byayo mu bihugu bitandukanye ku Isi, gishimangira ko kugeza ubu nta murwayi cyangwa umuntu ukekwaho iyo ndwara uraboneka mu Rwanda.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuzima, hari ibihugu byamaze gutangaza abantu banduye cyangwa abagenzi baturutse mu duce iyi ndwara yagaragayemo, birimo Argentine, Afurika y’Epfo, u Buholandi, u Busuwisi, Espagne ndetse n’u Bwongereza.
Hantavirus ni indwara iterwa na virusi zituruka cyane ku ngugunnyi n’inkegesi, cyane cyane imbeba. Ubusanzwe yandurira mu guhumeka umwuka wandujwe n’inkari, ibisigazwa cyangwa amacandwe y’izo nyamaswa, ndetse no gukora ku bintu byanduye umuntu akikora ku maso, ku zuru cyangwa ku munwa.
Abahanga bavuga ko umuntu ashobora no kwandura binyuze mu kurya cyangwa kunywa ibintu byandujwe n’izo nyamaswa.
Ubwoko bwa virusi buri gukurikiranwa cyane muri iki gihe ni Andes virus, kuko ari bwo bwoko bwonyine bwa Hantavirus buzwi bushobora kuva ku muntu umwe bukanduza undi, nubwo bikorwa gake kandi bisaba ko abantu baba begeranye igihe kirekire.
Ibimenyetso by’iyi ndwara bishobora gutangira kugaragara nyuma y’icyumweru kimwe kugeza ku byumweru umunani umuntu amaze guhura n’iyo virusi. Bimwe mu bimenyetso byayo harimo umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kuribwa imikaya n’ingingo, kugira umunaniro ukabije, isesemi, kuruka, guhitwa no kuribwa mu nda.
Mu gihe uburwayi bukomeje gukara, umurwayi ashobora kugira ikibazo cyo guhumeka, inkorora ndetse no kubabara mu gatuza, ibintu bishobora kuvamo indwara zikomeye zifata ubuhumekero.
Mu rwego rwo gukumira ko iyi ndwara yagera mu Rwanda, RBC yatangaje ko hamaze gufatwa ingamba zitandukanye zirimo gukaza igenzura ku ndwara zidasanzwe zirangwa n’umuriro ndetse n’izifata ubuhumekero.
Hari kandi kongerwa igenzura ku mipaka no ku bibuga by’indege ku bantu bakora ingendo mpuzamahanga, kongera ubushobozi bwa laboratwari mu gupima indwara, guhugura abakozi bo kwa muganga ku buryo bwo gutahura iyi ndwara hakiri kare no kuyivura, ndetse no gukorana n’izindi nzego mu gukurikirana ingugunnyi n’inyamaswa zo mu gasozi zishobora gukwirakwiza virusi.
RBC yanibukije abaturage ko ibimenyetso bya Hantavirus bishobora gusa n’iby’izindi ndwara zirimo ibicurane, malariya cyangwa COVID-19, isaba umuntu wese ugize ibimenyetso bidasanzwe kwihutira kugana ivuriro kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse.

















































































































































































