Abashinzwe ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mu bikorwa bikomeye byo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola gikomeje guhitana abantu mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’icyo gihugu.
Amakuru yatangajwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, Africa Centres for Disease Control and Prevention, agaragaza ko abantu barenga 65 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, mu gihe abandi basaga 246 bakekwaho kuba baranduye.
Igerageza rya mbere ryakorewe ku bipimo byafashwe ryagaragaje ko 13 muri 20 byasanzwemo virusi ya Ebola, aho abashakashatsi bakomeje gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane ubwoko bw’iyo virusi iri gukwirakwira muri ako gace.
Intara ya Ituri ni yo yibasiwe cyane n’iki cyorezo, aho abantu bane bamaze kwemezwa ko bishwe na Ebola nyuma y’ibizamini bya laboratwari. Hari kandi abantu bakekwaho kuyandura no mu mujyi wa Bunia.
Ku wa Gatanu, abayobozi bashinzwe ubuzima mu karere bahuriye mu nama yihutirwa hamwe n’intumwa zaturutse muri Uganda na South Sudan, bagamije kurebera hamwe uburyo bwo gukumira ko iki cyorezo cyambuka imipaka, bitewe n’ingendo z’abaturage, ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’umutekano muke uri mu duce twibasiwe.
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima World Health Organization hamwe n’ibigo bikora imiti n’inkingo birimo Merck & Co., Johnson & Johnson na Moderna na byo byatangiye kugira uruhare mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo.
Ebola ni indwara yandura cyane kandi ishobora guhitana uyirwaye, aho ikwirakwizwa no guhura n’amaraso, amatembabuzi y’umubiri, ibikoresho byanduye cyangwa umuntu wanduye.
























































































































































































