Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RIB yaburiye abakoresha imbuga nkoranyambaga ku butumwa bukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruraburira abakoresha imbuga nkoranyambaga, kwirinda guhererekanya ubutumwa burimo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bashobora gukurikiranwa n’amategeko. 

Ni mu gihe abakurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bo basaba urubyiruko kwitabira gukoresha imbuga nkoranyambaga, mu gihe babona hari abashaka kugoreka nkana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abahanga bavuga ko isi yabaye nk’umudugudu kubera ikoranabuhanga rituma ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter, Facebook, Instagram n’izindi, bisakara ku isi yose mu gihe gito. 

Niyo mpamvu abafite ibitekerezo bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bazifashisha basakaza ibitekerezo bihabanye n’ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Havugimana Uwera Francine ukoresha cyane iri koranabuhanga, aganira na RBA yavuze ko buri muntu akwiye kugira uruhare mu kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko hakenewe ubufatanye mu guhangana abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo busenya umuryango nyarwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko amategeko ahana abishora mu byaha byo gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budakwiye.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya jenoside n’ibyaha bifitanye isano bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7 n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 na miriyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities