Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Faye wa Senegal

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, byibanze ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ibibazo by’umutekano n’iterambere ku rwego rw’akarere n’isi, ndetse n’uruhare rwa Afurika mu kwakira amarushanwa mpuzamahanga ya siporo.

Ibi biganiro byabereye i Dakar muri Sénégal ku wa 1 Ugushyingo 2026, ubwo Perezida Kagame yari mu ruzinduko rwo kwitabira umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya 2026.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, aba bayobozi baganiriye ku bibazo bireba akarere n’amahanga, amahirwe yo kwagura imikoranire hagati y’u Rwanda na Sénégal, ndetse n’uburyo Afurika ishobora kurushaho kugira uruhare mu gutegura no kwakira amarushanwa akomeye ya siporo.

Nyuma y’ibiganiro, Perezida Faye yaherekeje Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege cya Gisirikare cya Léopold Sédar Senghor, ubwo yari asoje uruzinduko rwe muri icyo gihugu.

Perezida Kagame yari yageze i Dakar ku wa 31 Ukwakira 2026, aho yari yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko, wabereye kuri Stade Abdoulaye Wade. Iyi mikino ifite umwihariko wo kuba ari ubwa mbere mu mateka yayo ibereye ku mugabane wa Afurika.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi, ukaba ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo dipolomasi, ubucuruzi, ubukungu, uburezi, ubuhinzi, ubuzima n’umuco.

Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwatangiye mu myaka ya za 1970, ariko burushaho gukomera mu 2011 ubwo u Rwanda rwafunguraga ambasade i Dakar. Sénégal na yo yafunguye ambasade i Kigali mu 2020, bikaba byarafashije kurushaho kwegeranya ibihugu byombi.

Mu Ukwakira 2025, Perezida Bassirou Diomaye Faye yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame bigamije gushimangira umubano no kwagura imikoranire. Muri urwo ruzinduko, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atanu ajyanye no koroshya ingendo ku bafite pasiporo zisanzwe, iz’abadipolomate n’iz’abakozi ba Leta bari mu butumwa bw’akazi.

Andi masezerano yarebaga ubufatanye mu buhinzi, ubuzima, igenamigambi no gukurikirana gahunda z’iterambere, ndetse n’imikoranire mu bijyanye n’imicungire y’amagororero.

Ku wa 7 Ukwakira 2026, ubufatanye bwongeye gushyirwa ku murongo binyuze mu nama ya mbere ya Komisiyo Ihuriweho Ihoraho y’Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Sénégal yabereye i Kigali. Muri iyo nama, ibihugu byombi byashyize umukono ku nyandiko 11 zigaragaza inzego n’ibikorwa bizibandwaho mu guteza imbere imikoranire yabyo.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere, RDB, n’icyo muri Sénégal gishinzwe guteza imbere ishoramari, APIX, na byo byagiranye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Perezida Faye byongeye kugaragaza umuhate w’ibihugu byombi mu gukomeza umubano ushingiye ku bufatanye no gushakira hamwe ibisubizo byafasha iterambere ry’u Rwanda, Sénégal ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Faye wa Senegal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *