Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro z’abayobozi bane bashya bahawe inshingano mu nzego za Leta, barimo Uwacu Julienne wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Uwizeye Judith wagizwe Senateri, Claudette Mukashyaka wagizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta na Kubwimana Gratien wagizwe Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Imari ya Leta.
Ishyirwa mu nshingano rya Uwacu Julienne na Uwizeye Judith ryatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 27 Ukwakira 2026. Naho Claudette Mukashyaka na Kubwimana Gratien bahawe izi nshingano mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 26 Ukwakira 2026.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije abarahiriye inshingano ko bagomba kuzuza inshingano zo gukorera igihugu, bakagaragaza umusaruro ugaragara. Yabasabye kujya bisuzuma buri gihe kugira ngo barebe niba ibyo bakora babikora neza n’aho bakwiye kongera imbaraga.
Yagize ati: “Ikiba gikenewe ni ukugira ngo natwe ubwacu tujye twisuzuma, tumenye tuti ese ibyo twakoraga twabikoraga dute, hanyuma ibi bindi tugiyemo biradusaba kongera imbaraga zingana iki kugira ngo tubikore neza kurusha?”
Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko kwisuzuma no guharanira kunoza imikorere bitareba gusa abahawe inshingano nshya, ahubwo bireba buri wese ufite inshingano zo gukorera abandi, kuko ibyo abayobozi bakora bigira ingaruka ku bantu benshi.
Ati: “Uyu ni umwanya mwiza wo gutekereza kugira ngo abantu bahore bashaka uko barushaho gukora neza uko bikwiye. Ahari ho hose, n’inshingano tuba dufite ntizireba twebwe gusa. Ibyo dukora cyane cyane bireba abandi benshi, ku buryo iyo dukoze neza bibagirira inyungu, iyo dukoze nabi bibagiraho ingaruka.”
Uwacu Julienne yongeye kujya muri Guverinoma nyuma y’imyaka umunani. Yari asanzwe yarayibayemo nka Minisitiri wa Siporo n’Umuco, umwanya yagiyemo muri Gashyantare 2015 awuvaho mu Ukwakira 2018. Nyuma yaho yakomeje imirimo mu nzego zifite aho zihuriye no guteza imbere ubumwe n’umuco.
Ku ruhande rwa Claudette Mukashyaka, afite ubunararibonye mu bugenzuzi bw’imari, aho yakoze imyaka irenga 15 mu bugenzuzi bw’imbere mu bigo n’imyaka ine mu bugenzuzi bwo hanze. Kuva mu 2021 yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’Imbere muri I&M Bank Rwanda, mbere yaho akaba yarakoraga mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Mukashyaka kandi ni Visi Perezida w’Ikigo cy’Abagenzuzi b’Imbere mu Rwanda, ushinzwe urwego rw’abikorera, ndetse akaba ayobora Komite y’Ubugenzuzi y’Inama y’Ubuyobozi y’Inteko Ishinga Amategeko.



