Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Christophe Bazivamo, yasabye Abanyarwanda baba i Burayi, cyane cyane urubyiruko, gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye bafite mu guteza imbere u Rwanda, hagamijwe kugera ku ntego y’uko mu 2050 nta Munyarwanda uzaba akiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Ibi yabigarutseho ku wa 30 Ukwakira 2026, mu mwiherero w’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi witabiriwe n’urubyiruko, wabereye i Varsovie muri Pologne. Bazivamo yavuze ko kugera ku Cyerekezo 2050 bisaba ko buri Munyarwanda agira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ashimangira ko intego yo kurandura ubukene ishoboka mu gihe hashyizwemo imbaraga zihagije.
Yagaragaje ko mu 1994, Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bari 78%, mu gihe ubu bageze kuri 27%, intego ikaba ari ukugera kuri 0% mu 2050. Ati “Icyerekezo ni uko nta mukene tuzaba dufite muri 2050. Twavuye muri 78% ubu turi muri 27% icyerekezo 2050 ni 0% kandi twumva bishoboka.”
Yavuze ko kugira ngo iyi ntego igerweho, ubukungu bw’u Rwanda bugomba gukomeza kwiyongera ku muvuduko urenga 10% buri mwaka, mu gihe ubu umuvuduko uri hafi ya 7%. Yasabye abanyamuryango n’Abanyarwanda muri rusange kudashyira intege nke mu bikorwa bigamije kwihutisha iterambere.
Ati “Muri gahunda yateguwe bisaba ko buri mwaka umuvuduko w’ubukungu wiyongeraho ibirenze 10% kugira ngo icyerekezo 2050 tuzakigereho. Abantu bose biraye ntidushyiremo ingufu nk’Inkotanyi nk’uko n’ubundi twitanze ngo dukomeze twitange ngo duharanire ko ibyo twiyemeje tubigeraho abantu bakigendera biguruntege, uyu muvuduko uri hafi kuri 7% tukaba ari wo dukomeza kugenderaho ibyo twifuza twazabigeraho muri 2075. Aho ni kera kandi twifuza kubigeraho vuba kandi birashoboka.”
Yashishikarije urubyiruko gutangira gutanga umusanzu warwo muri iki gihe, avuga ko mu 2050 bamwe muri rwo bazaba bafite inshingano z’ubuyobozi, bityo ibibazo byaba bitarakemuwe bikaba ari bo bizasigara bireba. Ati “Muri 2050 twifuza ko Abanyarwanda bazaba ari abakire, icyo gihe muzaba muri no mu buyobozi, nimutabikora ngo bigerweho muri icyo gihe muzagorwa n’ibibazo bizaba bihari ariko nta mpamvu yo kwitega ibibazo. Ko muhari mukaba mubizi mutangire uyu munsi.”
Mu kugaragaza aho igihugu kigeze mu iterambere, Bazivamo yavuze ko umusaruro mbumbe ku muturage ugeze ku madolari 1.156, mu gihe abari munsi y’umurongo w’ubukene bagabanutse bava kuri 78% mu 1994 bakagera kuri 27,8%. Yongeyeho ko abarenga 80% by’Abanyarwanda bakoresha ubwisungane mu kwivuza, avuga ko kubona serivisi z’ubuvuzi bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza no gukomeza gukora.
Ati “Muri gahunda y’imibereho twateye iyo ntambwe yo kumva ko umuturage ashobora kugenda akivuza akoresheje mituweli de sante kandi ingaruka byagiye bigira ni nyinshi kuko iyo umuntu atarwaye arakora, iyo umuntu yakoze atanga umusaruro.”
Bazivamo yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bafite amahirwe yo kugira uruhare mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi. Yavuze ko u Rwanda rukomeje kwagura ubushobozi mu kwakira abantu baturutse mu mahanga baje kwiga no kwivuriza, ariko ko hakiri icyuho mu bijyanye n’ubumenyi n’ubuzobere bukenewe kugira ngo izo serivisi zirusheho kunozwa.
Yanavuze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa, asaba urubyiruko gutekereza ku bikorwa by’ubucuruzi na serivisi bizakenerwa, kugira ngo rubone uko rwabyaza umusaruro ayo mahirwe. Ku bijyanye n’Abanyarwanda baba mu mahanga, Bazivamo yabasabye gukomeza gukurikirana amakuru y’ibibera mu gihugu, kugira ngo bajye basobanurira abandi ibyerekeye u Rwanda bashingiye ku makuru yizewe.
Ati “Mukwiye guharanira kuba muzi ibibera mu Rwanda bitandukanye, ntimubibwirwe n’abandi cyangwa se ngo mubikure ku mbuga z’abashaka kuduhindurira isura.”
Yashimangiye ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri byinshi bisaba kongerwamo imbaraga, asaba Abanyarwanda gukomeza kubaka ubushobozi, kwimakaza ubumwe no kwishakamo ibisubizo. Yongeyeho ko FPR-Inkotanyi igamije gukorera inyungu z’Abanyarwanda bose, atari abanyamuryango bayo gusa.
